UEFA Champions League: Arsenal, FC Barcelone na PSG zitwaye neza

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Imikino y’Umunsi wa Gatatu wa UEFA Champions League yasize Arsenal inyangiye Atletico Madrid ibitego 4-0, yiyongera kuri Paris Saint-Germain yatsinze Bayer Leverkusen ibitego 7-2 na FC Barcelone yatsinze Olympiacos Piraeus 6-1 n’izindi.

Ni imikino yakinwe mu ijoro ryo ku  wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, Arsenal yari yakiriye Atletico Madrid kuri Emirates Stadium.

Uyu mukino wahuzaga amakipe yombi afitanye ubufatanye n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri Visit Rwanda.

Mu minota 15 ibanza, Arsenal yasatiriye bikomeye cyane nk’ikipe iri iwayo, ndetse ibona n’uburyo bukomeye bw’igitego cyashoboraga kuboneka muri iyi minota ku ishoti rya Eberechi Eze, ariko rikubita umutambiko w’izamu.

Ni uburyo bwakanguye abakinnyi ba Atletico Madrid batangira gukina bakura umupira imbere y’urubuga rw’amahina rwayo, dore ko yahakoreraga amakosa menshi yashoboraga gutuma Arsenal ibona igitego.

Ku munota wa 35, Martín Zubimendi yakinanye neza na Bukayo Saka wahereje umupira Gabriel Martinelli na we akawutereka mu izamu, ariko kubera amahirwe make umusifuzi avuga ko yatsinze yaraririye.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagarukanye imbaraga atangira gusatirana maze ku munota wa 49 Julián Álvarez atera ishoti rifata umutambiko w’izamu.

Arsenal yari imbere y’abafana bayo yafunguye amazamu  ku munota wa 56, ubwo Declan Rice yohereje umupira mu rubuga rw’amahina ateye coup-franc, ugera kuri Gabriel Magalhães wari uhagaze neza awutereka mu izamu.

Arsenal yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 64 ubwo Myles Lewis-Skelly yazamukanaga umupira, akawuhereza Gabriel Martinelli na we awutereka mu rucundura.

Igitego cya gatatu n’icya kane muri uyu mukino byinjijwe na Viktor Gyökeres kubera guhagarara nabi no guhuzagurika kwa ba myugariro ba Atletico Madrid.

Umukino warangiye Arsenal inyagiye Atletico Madrid ibitego 4-0 igira amanota icyenda ifata umwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa UEFA Champions League.

Undi mukino wabaye Barcelona yanyagiye Olympiacos Piraeus ibitego 6-1 byinjijwe na Fermin López watsinze bitatu,Marcus Rashford watsinze bibiri na Lamine Yamal.

Paris Saint-Germain yo yanyagiye Bayer Leverkusen ibitego 7-2; PSV inyagira Napoli 6-2; mu gihe Inter Milan na yo yatsinze Royal Union SG ibitego 4-0.

Uko indi mikino ya UEFA Champions League yagenze:

FC Copenhagen 2-4 Borussia Dortmund

Newcastle United 3-0 Benfica

Villarreal 0-2 Manchester City

Kairat Almaty 0-0 Pafos

Abakinnnyi Arsenal yabanje mu kibuga
Paris Saint Germain yanyagiye Bayern Leverkusen ibitego 7-2
Man City yatsinze Villarreal ibitego 2-0
Abakinnnyi Atletico Madrid yabanje mu kibug
Gabriel Magalhães yashimira igitego cya mbere yatsindiye Arsenal
FC Barcelone yatsinze Olympiacos Piraeus 6-1
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE