UCI yashyize hanze Ingengabihe ya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI, yashyize hanze ingengabihe ya Shampiyona y’Isi y’uyu mukino izabera i Kigali umwaka utaha yemejwe ko ari imwe mu zikomeye zabayeho mu mateka y’iri rushanwa.

Ni Shampiyona izakinwa iminsi umunani hagati yo ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025 n’itariki 28 Nzeri muri uwo mwaka aho izakinwamo ibyiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.

Gusiganwa n’ibihe ni byo bizakomeza gukinwa mu minsi ine ya mbere bisozwe ku wa Gatatu ubwo amakipe avanze abagabo n’abagore azaba asiganwa n’ibihe.

Mu byiciro hafi ya byose bizakinwa bizaba birimo kuzenguruka (Circuit) mu bice bya Kimihurura mu nzira y’ibilometero 15,1 aho abakinnyi bazajya bahanyura inshuro ziri hagati y’eshanu na 15 bitewe n’icyiciro bari gukina.

Mu bagabo basiganwa ku muhanda, bazanyura mu nzira zirimo akazamuko ko kwa Mutwe kazwi nka Mur de Kigali no kuzamuka umusozi wa Mont Kigali.

Ni mu nzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475 aho abasiganwa bazatangira Saa tatu n’iminota 20 basoze saa kumi na mirongo itatu n’itanu.

Dore ko gahunda ya Shampiyona y’Isi iteye

Ku Cyumweru tariki 21 Nzeri

Gusiganwa n’ibihe ku bagore bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 31,2 harimo akazamuko ka metero 460

Gusiganwa n’ibihe ku bagabo bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 40,6 harimo akazamuko ka metero 680

Ku wa Mbere tariki 22 Nzeri Gusiganwa n’ibihe ku bagore U23 bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 22,6 harimo akazamuko ka metero 350.

Gusiganwa n’ibihe ku bagabo U 23 bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometeto 31,2 – harimo akazamuko ka metero 460

Ku wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025

Gusiganwa n’ibihe: Abagore Junior muri 18,3 Km harimo akazamuko ka metero 225

Gusiganwa n’ibihe ku giti cyabo: Abagabo Junior muri km 22,6 -harimo akazamuko ka metero 350

Ku wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025

Gusiganwa n’ibihe ku makipe avanze: kilometero 42, 4 harimo akazamuko ka metero 740

Ku wa Kane tariki 25 Nzeri 2025

Gusiganwa mu muhanda: Abagore U 23 bazazenguruka Kimihurura inshuro umunani ku ntera ya kilometero 119, 3 harimo akazamuko a metero 2435

Ku wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025

Gusiganwa mu muhanda: Abagabo Junior Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro umunani ku ntera ya kilometero 119, 3; Akazamuko ka metero 2435

Gusiganwa mu muhanda: Abagabo U 23 ko kuzenguruka ku Kimihurura inshuro 11 ku ntera y’ibilometero 164,6. Akazamuko ka metero 3,350

Ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025

Gusiganwa mu muhanda Abagore Junior: Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro eshanu ku ntera ya kilometero 74 harimo akazamuko ka metero 1520

Gusiganwa mu muhanda Abagore: Kuzenguruka Kimihurura inshuro 11 ku ntera ya kilometero 164,6 harimo akazamuko ka Metero 3350

Ku Cyumweru Tariki 28 Nzeri 2025

Gusiganwa mu muhanda ku bagabo: Kuzenguruka Kimihurura inshuro icyenda, kuzenguruka Kigali inshuro imwe, kuzenguruka ku Kimihurura inshuro esheshatu ku ntera ya kilometero 267,5, ahari akazamuko ka metero 5475

Iyi mukino izabimburirwa no gusiganwa n’ibihe ku bagabo n’abagore ahazaba harimo utuzamuko twa metero 680 mu bagabo na metero 460 mu bagore.

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE