UCI yashimiye Perezida Kagame mu mukino w’amagare

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Impuzamashyirahamwe y’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), yashimiye Perezida Paul Kagame imuha igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare. UCI yanashimye uruhare rwayo mu gutuma u Rwanda rwandika amateka.

Perezida Kagame yashimiwe mu musangiro witabiriwe n’abari muri shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare; Perezida wa UCI, David Lappartient n’Igikomangoma Albert II cya Monaco, wabereye muri Kigali Convention Center.

Mu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba uwa mbere muri Afurika wakiriye Shampiyona y’isi y’Amagare.

Abitabiriye umusangiro bataramiwe n’Itorero ry’Igihugu, Urukerereza, abawitabiriye berekwa imbyino, umudiho n’indirimbo bigaragaza umuco nyarwanda.

UCI yamahije ko u Rwanda rwakoze ibintu byinshi bitandukanye kandi bidasanzwe kugira ngo shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare igende neza.

Yagize ati: “Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho ukora byinshi. Umuryango w’abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru.”

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ashimirwa gukora uko ashoboye kose kugira ngo Afurika yandike amateka atari yakabayeho na rimwe mu myaka 103, hatangiye gukinwa Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare.

Yavuze ati: “Perezida warakoze. Ntabwo tuzibagirwa uko igihugu cyawe cyatwakiriye. Ni iby’icyubahiro kukugira nk’umuntu ushyigikira amagare ndetse na Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare. Ibyo bivuze byinshi kuri twe.”

Uri uw’umumaro, duha agaciro uruhare wagize muri iki gikorwa. Tuzava mu Rwanda dufite ibihe tutazibagirwa, kandi twizeye ko nawe hari ibyo Shampiyona y’Isi y’Amagare yagusigiye utazibagirwa.”

Mu izina rya UCI, Lappartient yashyikirije Perezida Kagame umudali w’ishimwe usanzwe uhabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mikino yo gusiganwa ku magare.

Ati: “Ndashaka kuguha umwabaro uhuye n’uhabwa abakinnyi begukanye amarushanwa muri iki cyumweru. Akira n’uyu mudali nk’ishimwe ry’uruhare wagize muri aya marushanwa ya Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare ya 2025.”

Perezida Kagame yishimiye iki gihembo, na we ashimira iri shyirahamwe ryahisemo u Rwanda, kugira ngo rube igihugu cyandika amateka muri Afurika.

Ati “Ndagushimiye kubw’impano idasanzwe mumpaye. Ntabwo nakinnye mu isiganwa ariko natsinze, mwakoze cyane. Ndashimira ababyihishe inyuma bakoze bataruhuka. Mumenye ko imbaraga zanyu zitagendeye ubusa, mwarakoze cyane.

Isiganwa ryagaragaje imbaraga mu mihanda ya Kigali. Amajwi menshi, abafana n’ibyishimo ni ibihamya by’imbaraga z’ubumwe ziri muri siporo.

Turi hano kuko UCI yatugiriye icyizere nk’u Rwanda, u Rwanda rutewe ishema no kugira uruhare muri ibi bihe by’amateka yo gusiganwa ku magare. Mu Rwanda muhafate nko mu rugo, tuzakomeza kubakirana yombi.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko imbaraga zishyirwa mu ishoramari rya siporo, ari izo gutuma urubyiruko rubona amahirwe n’imbaraga zirufasha kugera ku nzozi zarwo z’ejo hazaza.

Amafoto: Village Urugwiro

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE