Ubwibone bwamubujije kubyina mu rusengero ahimba indirimbo

Umuhanzi uri mu bakizamuka Ihirwe Alpha Gisa Blaise ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Lamah, avuga ko indirimbo yise ‘Crazy how’ igitekerezo cyayo yagikuye mu rusengero, ubwo yabonaga abandi babyina we akumva atabikora.
Ubwo yaganiraga na Imvaho Nshya, yayitangarije ko akimara kubona ibimubayeho byamuhaye kwitegereza ibindi bintu bikorwa muri sosiyete kandi bitari bikwiye, ahera ko ahimba iyo ndirimbo.
Yagize ati: “’Crazy how’ ni indirimbo yaje ndi mu rusengero, nabonaga abandi basirimba, babyina, njye nkumva muri njye nifitemo ikintu cyo kwiyumva kandi kidafite ahantu gishingiye, ngatekereza nkavuga, ese ni gute nshobora kujya mu kabyiniro nkabyina binyoroheye nta no gutekereza kabiri, ariko nagera mu nzu y’Imana bikangora, mpita mbona ko ari ibisazi.”
Uyu muhanzi avuga ko nyuma y’ibyo, yakomeje kwitegereza muri sosiyete asanga harimo ibintu byinshi abantu batakitaho kandi nyamara ntibinavugweho, ni uko ahitamo gukora indirimbo zibigarukaho kugira ngo nibura ubutumwa bwe buhwiture benshi.
Ati: “Urabona muri iyi minsi abantu bararirimba indirimbo zigaruka ku rukundo, izivuga ko ubuzima ari bwiza, ariko tubyinjiyemo mu buryo bwimbitse ntabwo ariko bimeze, abantu barimo kurya ubuzima babwishimira ariko bakeneye no kwigishwa.”
[…] hari aho mvuga nti ni ibisazi ukuntu (Crazy how) ukuntu umujene ashobora kuba yamara ukwezi akorera amafaranga akayarya mu ijoro rimwe, usanga urubyiruko rutakiyitaho ntirugikunda ubuzima bwabo.”
Lamah avuga ko indirimbo ze aba yifuza ko zatanga ubutumwa runaka zikagira impinduka zisigira uzumvise, niyo yabyirengagiza uko byagenda kose agasigarana ikintu mu mutima we, kandi bikarangira agize icyo abikozeho.
Agaruka ku bo yageneye ubutumwa buri mu ndirimbo ‘Crazy How’ uyu muhanzi avuga ko yayigeneye ingeri zose z’Abanyarwanda kuko igaruka ku bitagenda neza n’ibyakabaye bikorwa muri sosiyete.
Uwo musore avuga ko yahisemo izina Lamah nk’izina yahimbye kandi akariha igisobanuro ashaka, akaba arifata nk’izina risobanura umuntu wese ufite inzozi, ahantu ashaka kugera, ikintu ashaka gusiga muri sosiyete kizagirira akamaro abo azasiga inyuma.
Avuga ko yishimira cyane urukundo n’uburyo Abanyarwanda bakiriye indirimbo ze, kuko agenda abona ibitekerezo bamuha bikarushaho kumutera imbaraga.
Kugeza ubu Lamah afite indirimbo eshatu zirimo Trust Issue, Santa na Crazy How, ari nayo aheruka gushyira ahagaragara, kandi akaba aniteguye gukomeza kugeza ku Banyarwanda ibihangano bye kuko kugeza ubu afite inzu y’umuziki imufasha (management).

Cedro says:
Mutarama 14, 2025 at 8:54 pmAzagafata Kbsaâ¤ï¸