Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakebuye abayobozi n’abayoborwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakebuye abayobozi n’abayoborwa. Ni mu nama yahuje imboni z’imiyoborere mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022.
Rubingisa Pudence, Meya w’Umujyi wa Kigali, yibukije ko nk’abayobozi zimwe mu nshingano bafite ari ukwegera umuturage bakamukemurira ibibazo.
Hanagaragajwe uko ibibazo by’abaturage byajya byakirwa, bigakurikiranwa, bigasubizwa n’umuturage akabimenyeshwa.
Rubingisa avuga ko umuyobozi w’Isibo akwiye kumenya imibereho y’umuturage umunsi ku munsi, ndetse hakabaho kukuzuzanya nk’inzego kandi bikubakira ku muturage.

Asobanura ko ikaye yahawe ba mudugudu, iragaragaza inshingano z’umuyobozi w’umudugudu ndetse na komite y’umudugudu.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yakomoje ku cyo umuturage asabwa gukora.
Ati “Icyo umuturage asabwa ni ukumva ko agomba kugira uruhare mu bimukorerwa aho atuye.
Niba tuvuze isuku akayihera iwe akayigeza no mu mudugudu agafatanya n’abandi.
Niba tuvuze umutekano hakabaho gutanga amakuru no kumva ko urugo rutekanye kandi ari ryo shingiro ry’iterambere.
Icyo dusaba umuturage ni ubufatanye no kumva ko gahunda yose ya Leta umuturage ayigiramo uruhare”.
Kabagambe Ignatius, umuyobozi w’umudugudu wa Rugunga mu kagari ka Mayange mu murenge wa Kagarama muri Kicukiro, avuga ko hari ibyo bari basanzwe bakora ariko ko basabwe kunoza ibyo bakora.
Ati “Ikaye y’umudugudu idufasha kumenya uko twabika amakuru, ibyo twakiriye n’ibyo dushaka gukora.
Ibyo dushaka gukurikirana byose bibe ari ibintu bidufasha mu murongo tugenderaho mu kazi kacu”.
Mukandoli Jeannette, umuturage wo mu murenge wa Gatenga mu kagari ka Nyarurama, avuga ko byaba byiza ari uko abayobozi babegera bakabereka ibijyanye n’imihigo n’iterambere ry’igihugu.
Ati “Inshingano zacu nk’abaturage ni ugukurikiza ibyo abayobozi batubwira, gukorana nabo mu bijyanye n’imihigo”.
Avuga ko hari ahantu bikunze gupfira nk’igihe abayobozi mu nzego z’ibanze batamanutse ngo begere umuturage.
Ati “Ahantu bikunda gupfira nuko ubuyobozi butamanuka ngo bwegere abaturage, ugasanga abaturage bagiye mu bwigunge ntibamenye n’abo bayobozi babayobora ku buryo babasha gukorana”.
Mu biganiro byatanzwe, imboni z’imiyoborere zeretswe gahunda zikeneye ubukangurambaga ku rwego rw’imidugudu mu karere ka Kicukiro.
Kuvugurura santere z’ubucuruzi, kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza, kunoza imitangire ya serivisi, gutanga mituweli, kurwanya imirire mibi, kubungabunga umutekano, kurwanya amakimbirane aboneka mu ngo n’ibindi.
Abayobozi b’imidugudu basabwe gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta no gushyigikira gahunda za Ndi umunyarwanda.
Muri gahunda ya EjoHeza, imirenge ya Kicukiro na Gikondo kugeza ubu ngo niyo ihagaze neza mu kwizigamira.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko bukibona icyuho cya Ruswa muri serivisi z’ubutaka.
Buvuga ko habaho ko umuntu akangurirwa gukora neza ariko n’umuntu agatanga amakuru.
Ahandi hashyirwa imbaraga ni ugusobanukirwa imbogamizi zihari n’abaturage bagasobanukirirwa ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali.
Kugira Kigali itoshye cyangwa isukuye ni ukubishyira mu rwego rumwe nk’urw’umutekano umze kugerwaho.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa, yanashimiye akarere ka Kicukiro kuko ngo ibirometero 61 by’imihanda yubatswe muri karitsiye mu Mujyi wa Kigali, 54% y’ibyo birometero yubatswe n’abaturage muri Kicukiro.
Ati “Dukomeze dukore neza”.