Ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside ni isomo ku rubyiruko

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko ubutwari bw’ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari isomo ku rubyiruko mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho no gushyira imbere ubumwe.
Ibi ni ibivugwa n’urubyiruko rutandukanye nyuma yo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, ku wa Kabiri tariki 15 Mata 2025.
Mwitende Abdulkalm, uzwi cyane mu banyarwenya, yagize ati: “Turi mu gihugu gitekanye kandi gifite umudendezo. Ubwo twasobanurirwaga amateka iyi ngoro ibitse, twaje gusanga ibyo byiza tugezeho hari ababigizemo Uruhare.
Ingabo za RPF Inkotanyi zarwanye urugamba rutari rworoshye rwo guhagarika Jenoside. Isomo bidusigiye nk’urubyiruko, ni ugusigasira ibyo byiza byagezweho duharanira gukumira ikibi aho kiva kikagera”.
Ibi binashimangirwa na Hirwabasenga Thimothe uzwi nka Sky2 uvuga ko yanyuzwe n’uburyo ingabo za FPR Inkotanyi zahanganye n’ingabo z’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Uburyo bagize ubutwari no kudacika intege mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, nasanze ari isomo rikomeye dukwiye kwigiraho nk’urubyiruko, tukaryimakaza mu mibereho yacu ya buri munsi kugira ngo biduherekeze mu rugendo turimo rwo kubaka igihugu dusigasira n’ibyo twagezeho”.
Savimbi wamenyekanye mu gusobanura Film yavuze ko nyuma yo gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, atahanye umukoro wo kwigisha abakiri mu rujijo n’abagifite imyumvire n’imitekerereze ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi ngo ni mu rwego rwo kugira ngo bahindure imyumvire bityo barusheho kumenya amateka nyayo y’u Rwanda n’intambwe rugezeho mu gusigasira ubumwe.
Nyuma yo gusura ibice by’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi no kuganirizwa amateka, Uwamahoro Flora de la Paix, rwiyemezamirimo mu bijyanye n’inganda, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atabura kugira ingaruka mbi nk’uko byabaye ku Rwanda.
Ati: “U Rwanda ruri kuba intangarugero ku mahanga mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge. Natwe tumaze igihe gito twikorera, ni byiza ko dushyira imbere ubumwe cyane duhangana n’abagifite ingengabiterezo ya Jenoside”.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeje gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.


