Ubutwari bw’Inkotanyi mu kubohora igihugu

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 4, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bya Tito Rutaremara, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Inararibonye rw’u Rwanda.

Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kivamo igikorwa gifitiye abandi akamaro. Akabikora mu bupfura n’ubwitange bihebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amazina.

Intwari z’Inkotanyi mu kwitangira abandi zitegura kubohora igihugu cyabo. Muri Mozambique, Fred Rwigema yarwanyeyo arwanya ubukoroni bw’Abanyepolitigare.

Fred Rwigema n’abandi banyarwanda bari muri UPM bafatanyije n’abanya-Uganda hamwe n’Abanyatanzania mu kurwanya Leta y’igitugu ya Idi Amin Dada wasenyaga Uganda ari n’igitutsi kuri Afurika.

Nyuma y’iyi ntambara yo gukuraho Amin Dada, Abanya-Uganda bagiye mu matora; Milton Obote wahoze ari Perezida wa Uganda Amin ataramukuraho, yiba amatora; Obote ajya ku butegetsi agarura igitugu cye yahoranye kera, yongeraho igitugu cya Amini yakuyeho abitegekesha Uganda.

Mu bantu 27 bayobowe na Yoweri Museveni barimo Fred Rwigema na Paul Kagame batangiye indi ntambara yo kubora Uganda, barwanya igitugu cya Obote.

Icyo gihe nibwo NRM/NRA yavutse. NRM ryari ishyaka riyobowe na Museveni.

NRA cyari igisirikare gishamikiye kuri NRM; Commander wacyo yari Elly Tumwine, yungirijwe na Fred Rwigema.

Elly Tumwine ku munsi wa mbere yarakomeretse ajya kwivuza agaruka nyuma y’imyaka 5, Kampala irafatwa.

Fred Rwigema yakomeje kuyobora ingabo yungirijwe na Elly Tumwine udahari (…. aho si uko yari umunyarwanda? ….) Izindi ntwari z’abanyarwanda zabohoye Uganda zimwe zari urubyiruko rw’Abanyarwanda bari batuye muri ako gace intambara yaberagamo.

Izindi Ntwari ni urubyiruko rwahigwaga rwicwa hirya no hino na Obote; rwagiye ku rugamba ngo rufatanye n’abandi kubohora Uganda.

Ariko hari izindi ntwari z’urubyiruko zaje zivuye muri Uganda, izavuye muri Kenya zireka imirimo zakoraga (Ubuganga, Engineering, ubwarimu, Ubuforomo, ba veterineri,….) baza bavuye muri RANU baje kubohora Uganda kandi bimenyereze uko bazabohora igihugu cyabo.

Nyuma ya 1986 hari abandi bagiye baturuka mu bindi bihugu nk’u Burundi na Tanzania, …. baje gufasha NRM gutsinda urugamba ariko bimenyereza kuzabohora igihugu cyabo.

Kwitanga kw’aba cadres mu gutegura no kubaka RPF, kubaka ingengabitekerezo (ideology) ya RPF na politike yayo, kubaka inzego za RPF no kuzikwirakwiza ku Isi hose. Kwigisha aba-cadres ba RPF n’Abanyamuryango ba RPF, kubaka RPF nk’umuryango mugari, kwitegura guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda.

Mu gihe gitaha tuzaganira ku Intwari z’inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, tunaganire ku ntwari z’inkotanyi mu rugamba rwo guharika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 4, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE