Ubutwari bw’Abanyarwanda nibwo bwubatse u Rwanda – Depite Nizeyimana

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umunsi w’intwari wizihizwa tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka, Depite Nizeyimana Pie yibukije abaturage b’Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ko ubutwari ari bwo bwubatse u Rwanda.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.’
Kwizihiza Intwari z’Igihugu no kurata ibikorwa byazo ni ngombwa kugira ngo zibere urugero rwiza Abanyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko, rugaharanira kugera ikirenge mu cy’intwari no gusigasira ibyagezweho.
Depite Nizeyimana asobanura ko umunsi w’Intwari z’Igihugu ari umwanya mwiza wo kuzirikana ubutwari bw’abana b’u Rwanda bitanze bakarukura mu bihe bibi bitandukanye by’amateka rwanyuzemo.
Agira ati: “Ubutwari ni indangagaciro y’ingenzi mu muco w’Abanyarwanda, ubutwari bw’Abanyarwanda nibwo bwubatse u Rwanda, ruraguka ruba igihugu cy’ubukombe, nk’uko tubiririmba mu ndirimbo yubahiriza Igihugu.”
Yavuze ko kuzirikana intwari z’igihugu ari uburyo bwo gukangurira urubyiruko by’umwihariko guhanga, gukora no gusigasira ibikorwa bidasanzwe biteza imbere igihugu n’abagituye.
Akomeza agira ati: “Kuzirikana intwari z’igihugu ni ugushima abana b’u Rwanda bitanze batizigama bahanga u Rwanda, abarwubatse, abarubohoye ingoyi y’ubukoloni n’iy’ubutegetsi bubi ndetse n’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatatsi mu mwaka wa 1994.”
Intwari z’u Rwanda, iza kera n’iz’ubu zizirikanwa kuko zasigiye Abanyarwanda umurage w’ubutwari uhebuje u Rwanda ruzakomeza kubakiraho n’ejo hazaza.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Depite Nizeyimana avuga ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyize imbere indangagaciro z’umuco w’u Rwanda n’uw’ubutwari byaranze Abanyarwanda.
Zimwe mu ndangagaciro z’Abanyarwanda avuga ko ari; ubumwe, gukunda igihugu, ubwitange, gukunda umurimo kandi unoze, ubupfura, ubumuntu, gufatanya, ishyaka, ubwangamugayo, ubunyakuri n’izindi.
Ati: “Mu gihe tugezemo rero, Abanyarwanda turasabwa kurangwa n’ubutwari mu rugamba rw’iterambere, kurangwa n’ubutwari mu byo dukora byose bigamije iterambere, imibereho myiza y’abaturarwanda, no kwigira kw’igihugu cyacu, dushingiye ku ndangagaciro remezo zituranga ari zo; gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura, umurimo kandi unoze.”
Depite Nizeyimana yavuze ko kwizihiza umunsi w’intwari, Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko, bongera kuzirikana ko umuco w’ubutwari ari inkingi ya mwamba yubatse igihugu kuva kera.
Ibyo ngo Abanyarwanda barabitojwe kuva u Rwanda rwabaho kugeza uyu munsi, abato batozwa umuco wo gukora icyagirira igihugu akamaro birinda ubugwari ndetse no kugamburuzwa n’amananiza ayo ari yo yose.
Twibutse ko ubutwari cyangwa intwari ari umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’ amananiza.





