Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye kwigisha ububi bwa ruswa mu mashuri

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwasabye ko mu mashuri yisumbuye na Kaminuza byo mu Rwanda hashyirwamo amasomo atoza abanyeshuri kurwanya ruswa n’ububi bwayo.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Nkusi Faustin, ashimangira ko iyo nzira yafasha u Rwanda kugera ku mwanya wa mbere ku Isi, mu kuyirwanya cyane ko no mu bindi bihugu biza imbere ari bwo buryo bikoresha.

Ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2025, Umuryango Transparancy International (TI) watangaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 43 ku Isi mu kurwanya ruswa, rugira amanota 57%.

Iyi raporo yakozwe harebwa uko ibihugu byarwanyije ruswa mu 2024, yerekana ko u Rwanda rwazamutseho imyanya itandatu ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2023, kuko rwari rufite amanota 53%, ruri ku mwanya wa kane.

Itangazamakuru n’inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa zirimo Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda (TI RW), Ubushinjacyaha Bukuru, Urwego rw’Umuvunyi n’izindi, bagiranye ikiganiro kigaruka kuri iyo raporo.

Nkusi Faustin yatanze igitekerezo, agira ati: “[…] Nkanibaza nta buryo abantu batekereza, TI n’izindi nzego, no ku myigire yacu mu mashuri yacu, yisumbuye na za Kaminuza, ibi bintu bijyanye no kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo bikigishwa. Abana bagakura bazi ko kizira gukoresha ruswa, ko imunga ubukungu n’iterambere.”

Nkusi ahamya ko mu bihugu biza imbere mu kurwanya ruswa ku Isi birimo Danmark na Singapore na byo byigisha kurwanya ruswa mu mashuri.

Umuyobozi Mukuru wa TI Madamu Ingabire Marie Immaculee, avuga ko na we kwigisha ububi bwa ruswa abishyigikiye.

Yagize ati: “Natwe tujya tubivuga. Umwana nakura umurera mu mahame y’ubunyangamugayo, yo kumenya ko hari ikizira n’ikitazira uwo mwana ndahamya ko ari ko azakura. Namara no gukura amaze kujya mu nshingano, azitwara neza, ntabwo ari wa wundi uzakoresha inyungu z’Igihugu mu nyungu ze bwite.”

Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zo kurwanya ruswa n’Akarengane, rutangaza ko muri politiki ya Leta harimo gushyiraho integanyanyigisho mu mashuri zijyanye no kurwanya ruswa mu mashuri mu buryo buhamye.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yumvikanishije ko harimo kunozwa iyo politiki kugira ngo bijye mu bikorwa.

Yagize ati: “Politiki yo kurwanya ruswa ya 2012 yarabiteganyaga, na politiki ivuguruye igiye kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri na yo yarabiteganyije.”

Yavuze ko hateganywa kuzakora udutabo duto tuzakoreshwa mu kwigisha abanyeshuri haherewe ku biga mu mashuri y’inshuke, bikomereze no mu yandi mashuri kugira ngo iyo ruswa ikomeze guhashywa.

Nirere yatangaje ko mu 2024 Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga bukomeye bwo kurwanya ruswa, bikaba biri mu byafashije mu kuyigabanya mu Rwanda.

Yavuze ko bahuguye abo mu bigo by’amashuri yisumbuye no muri kaminuza zitandukanye hatangwamo ibiganiro aho abanyeshuri bagera ku bihumbi 22 ari bo bahuguwe muri uwo mwaka.

Yakomeje avuga ko kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025 urwo rwego ruteganya guhugura abanyeshuri ibihumbi 60.

Raporo y’Umuryango TI yagaragaje ko ku Mugabane w’Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu, rukurikiye Seychelles ifite amanota 72% (yasamutseho 1%) kuko mu 2023 yari ifite 71% na Cabo Verde iza ku mwanya wa kabiri ikaba ifite 62%, (yasubiye inyuma kuko mu 2023 yari ifite 64%.

Igihugu cya mbere ku Isi ni Danmark n’amanota 90% igakurikirwa na Finland yagize amanota 88%.

Mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere, rukaba rufite intego yo kuzaba rwaciye ruswa burundu bitarenze mu 2050.

Tanzania iri ku mwanya wa 82 ku Isi, ikaba ifite amanota 41%, Kenya ni iya gatatu n’amanota 32%, ikaba iri ku mwanya wa 121 ku rwego rw’Isi, Uganda ya kane mu Karere ifite 26%, iri ku mwanya wa 140 ku Isi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya Gatanu, ifite 20% mu kurwanya ruswa ikaba ku mwanya wa 163 ku Isi, mu gihe u Burundi buri ku mwanya wa 165 ku Isi bufite amanota 17%.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE