Uburwayi bwatumye Jet Li ahagarika gukina filime

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abenshi mu bantu bakurikiranye bakanareba filime z’umukinnyi Li Lianjie uzwi cyane nka Jet Li, akaba afite ikomoko mu gihugu cy’u Bushinwa, bamaze igihe batabona inshya yakinnye bakibaza impamvu atakigaragara muri filime.

Icyamuteye guhagarika ako kazi kamukundishije abatari bake ku rwego rw’Isi, ni uburwayi budasanzwe butuma adashobora gukomeza gukina. 

Jet Li wabaye ikimenyabose akiharira urukundo rw’abakunda Filime bikagera n’aho mu Rwanda abatizwa Gakuba ku barebye filime ze zisobanuye, ahanini kubera ukuntu akina ari indwanyi, yatangiye kumenyekana mu mu myaka ya za 90 muri Filime ya Hong Kong filime yakinwe mu bihe byo hambere mu Bushinwa ikagira impinduka  muri Sinema y’icyo gihugu. 

Nyuma yaho Jet Li yamenyekanye cyane muri Hollywood ari kumwe n’abakinnyi b’indwannyi nka Jackie Chan na Maggie Cheung, ndetse n’abandi nka John Woo, bose bakaba ari ibyamamare muri Sinema bifite inkomoko mu gihugu cy’u Bushinwa.

Muri 2013, ubwo yagaragaye nk’umushyitsi mu gitaramo cya China talent show, Jet Li ni bwo bwa mbere yatangarije abari aho ndetse n’abakunzi be muri rusange intandaro yo gusohoka mu mwuga wo gukina Sinema kwe.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Holly Wood yahishuye ko yasanzwemo uburwayi budasanzwe.

Yagize ati: “Si ku bushake bwanjye nahagaritse gukina Sinema, ahubwo mfite uburwayi ariko nubwo meze nabi ntabwo mbabaye, ndanyuzwe.”

Jet Li yakomeje atangaza ko bamusanganye indwara ya hype hyperthyroidism mu mwaka wa 2010, ikaba ari indwara itera gutakaza ibiro, umunaniro, n’imihindagurikire ya hato na ahato mu mubiri  nk’uko byatangajwe n’ivuriro rya Mayo, risanzwe rikurikirana imikorere y’imisemburo y’umubiri we.

Iyo ndwara ituma urugingo rwitwa tyroid rukora imisemburo myinshi, akenshi umuntu akaba atakaza ibiro kandi akunda kurya cyane.

Yagize ati: “Abenshi mu bantu ndakeka bibazaga impamvu Jet Li atakigaragara muri Filime, nizere ko mwabisobanukiwe kugeza ubu.”

Jet Li ni umukinnyi wa filime w’imyaka 59 wavukiye mu Murwa Mukuru w’u Bushinwa Beijing ku wa 26 Mata 1963.

Yaje gutakaza ubwenegihugu bw’icyo gihugu mu 2003 aho yahise agira ubwenegihugu bw’Amerika, na bwo aza kubutakaza mu 2009 aho yahise aba umwenegihugu wo muri Singapore, akaba ari umubyeyi w’abana bane.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE