Uburezi buri mu bintu by’ibanze dushyira imbere mu iterambere- Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko uburezi buri mu by’ibanze bishyirwa imbere mu iterambere ry’Igihugu n’Abanyarwanda, kandi bikagura ubumenyi mu nzego zitandukanye harimo n’imibanire n’amahanga.
Umukuru w’Igihugu yatanze ubwo butumwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024 mu muhango w’irahira rya Minisitiri mushya w’Uburezi Nsengimana Joseph, washyizwe muri izi nshingano ku wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024.
Perezida Kagame yagize ati: “Uburezi buri mu bintu by’ibanze dushyira imbere mu iterambere ry’Igihugu cyacu n’iterambere ry’Abanyarwanda n’imikoranire y’u Rwanda ndetse n’amahanga, ibiva mu burezi birafasha kandi ibijyanye n’uburezi ni ibintu tuvoma ari mu gihugu cyacu mu bushobozi bwacu, ariko tuvoma no hanze.”
Yongeyeho ko uburezi bufasha abantu kugira ubumenyi bukenerwa mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.
Ati: “Hari ibijyanye n’u Rwanda rwacu ubwarwo, hari n’ibijyanye no kumenya Isi n’abandi bayituye n’imikoranire, byose bitungana iyo uburezi bugenda neza mu gihugu bugategura abantu kugira ngo bahangane n’ibibazo bitandukanye by’Isi, ariko noneho banashingire aho biyubake mu majyambere n’ibindi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko uburezi bumaze gutera imbere ariko butaragera ku rugero rukwiye.
Ati: “Uburezi bwacu bumaze gutera intambwe, ariko ntiburagera aho twifuza cyangwea se bushimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino. [….] Aho tugeze ni heza ntabwo twasubira inyuma ahubwo duuhera ahongaho bimeze neza tukifuza ko byatera imbere kurusha.”
Perezida Kagame yavuze ko kuba Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana atarahiriye inshingano azuzuza wenyine ahubwo ko bisaba ubufatanye kandi amwizeza ko buzakorwa.
Ati: “Mu nshingano rero Nsengimana amaze kurahirira, nagira ngo menyeshe ko atari inshingano izakureba wenyine, ni inshingano itureba twese nk’Igihugu n’abandi bayobozi mu zindi nzego z’igihugu ngo uburezi bwacu bushingirweho na byinshi, bushobore gukomeza gutera imbere. Aho tugeze ni heza nti
Inshingano ufite ni bwo buremere ngira ngo kandi urabyumwa ariko nk’uko nabivuze tuzafatanya ngo twuzuze inshingano tugomba kuzuza.”
Yongeyeho ati: “Bireba urubyiruko, bireba abakuru n’abato, bireba amajyambere y’Igihugu muri rusange, ntabwo byoroshye rero ariko birashoboka nk’uko n’ahandi hose bishoboka, cyangwa na hano byashobotse urebye aho tuvuye n’aho tugeze. Birashoboka gukomeza gutera imbere.
Yamwifurije akazi keza mu nshingano kimwe n’abandi bayobozi, abasaba gukomeze kubaka hashingirwa ku burezi cyangwa se n’izindi nshingano abandi bagiye barahirira kandi ko iyo umuntu yemeye kurahira bivuze ko umuntu aba yemeye kandi yiteguye kuzuza inshingano zo gukorera Igihugu.

