Ubumwe n’ubwiyunge bwiyongereho 13% mu myaka 15 ishize

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yamuritse ubushakashatsi bugaragaza uko ubumwe n’ubwiyunge buhagaze mu Rwanda mu myaka 15 ishize. Byagarutsweho kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2025, ubwo yerekanaga ko Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwiyongereyeho 13%.

Hari mu biganiro byahuje abitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 18 rya Unity Club Intwararumuri barenga 400 bari bamaze iminsi ibiri baganirira mu Intare Arena Conference.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yagize ati: “Igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mwaka wa 2025 kigeze kuri 95.3%, kivuye kuri 82,3%, cyariho mu 2010.

Ni mu gihe mu 2015 cyari kigeze kuri 92,5%, 2020 cyageraga kuri 94,7%. Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwiyongereyeho 13%.”

Ubudaheranwa nk’inkingi fatizo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, igipimo rusange cyabwo gihagaze kuri 90.8%.

Mu babajijwe, 99,1% bemeje ko imiterere y’ubuyobozi buri mu Rwanda idaheza Abanyarwanda, 99% bemera ko ingamba z’ubukungu z’Igihugu zizirikana ibyiciro by’imibereho bitandukanye by’Abanyarwanda kandi zidaheza.

Ku rundi ruhande, abagera kuri 98,6% bemeje ko u Rwanda rwimakaza umuco w’ibiganiro, gukemura amakimbirane no gufata ibyemezo binyuze mu bwumvikane, mu gihe 98,1% bemeje ko abaturage bahagarariwe mu nzego zifata ibyemezo kandi bazibonamo.

MINUBUMWE yerekanye ko ubushakashatsi bwasanze abantu 97,8% bemera ko igihugu kigendera ku mategeko aboneye n’ubutabera buhabwa abaturage nta vangura.

Abagera kuri 97,8% basanga indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda ari inkingi y’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda naho 87,2 bemeje ko isaranganya ry’ubutegetsi nk’uko bikorwa na Leta y’u Rwanda ari kimwe mu bifasha Abanyarwanda kwiyubakamo Ubudaheranwa.

Ni mu gihe 87% bemeje ko Abanyarwanda bahabwa amahirwe angana mu bukungu no mu ishoramari.

Dr Bizimana Jean Damascène Minisitiri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE