Ubumwe ni ryo shoramari rirenze twakoze-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko Ubumwe kw’Abanyarwanda ari ryo shoramari rirenze irindi ryose ryakozwe mu myaka 30 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yavuze ko iryo shoramari ryakozwe hazirikanwa icyateye Abanyarwanda kwicana muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari cyo politiki y’ivangura no gushyira imbere amoko.
Ati: “Ni yo mpamvu twahisemo kuba umwe, maze tugashyira imbere inyungu z’Abanyarwanda. Ubumwe ni ryo shoramari rirenze twakoze. Nanone kandi twimakaje kubaka inzego zikomeye zikorera abaturage. Kuri twe, kwigira ni ingenzi cyane mu guhindura imibereho, no gutanga serivisi zinoze ku Banyarwanda bose.”
Umukuru w’Igihugu yabishimangiye ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye Inama ya “Global Citizen Now” igamije guhamagarira ishyirwa mu bikorwa ingamba zo kurandura ubukene bukabije ku Isi.
Yavuze ko guharanira kwigira kw’Abanyarwanda kujyana no guhindura imyumvire mu birebana no gufata inshingano ku hazaza habo n’ah’Igihugu muri rusange.
Yaboneyeho gushimangira ko Abanyarwanda basobanukiwe ko nta n’umwe ubafitiye umwenda wo kubabeshaho, ari na yo mpamvu badahwema guharanira kugera ku byabo bakoreye.
Yakomeje agira ati: “Ni byo bituma ubufatanye bwacu n’abandi butanga umusaruro kandi bukagira agaciro kuri twe ubwacu no ku bo dukorana na bo. Twishimiye kandi dutungurwa n’umusaruro tugezeho kugeza ubu, bityo biragoye ku ruhande rwanjye kumenya icyo twagombaga kuba twarakoze neza kurushaho cyangwa mu buryo butandukanye.”
Yaboneyeho kugaragaza icyizere afitiye abayobozi b’u Rwanda b’ahazaza ko bazakora ibirenze kandi byiza, kurusha ibyakozwe n’abayoboye Igihugu mu myaka 30 ishize.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, kandi ko ahahise hatagena ahazaza h’Igihugu.
Yakomoje ku buryo Isi isa n’aho itigeze yigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo urebye ubwihebe, ubuhezanguni n’amacakubiri bikomeza guhabwa intebe mu bice bitandukanye ku Isi.
Yakomoje kandi no ku buryo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagerageza kongera kwandika amateka y’u Rwanda, bikaba bibabaje kubona n’ibihugu bikomeye ku Isi bibashyigikira.

Yavuze ko intwaro ya mbere bakoresha muri ibi bihe ari imbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane n’urubyiruko usanga abenshi badafite amakuru mpamo y’ibyabaye, bityo kubayobya bikaba byoroshye.
Ati: “Ku rwego rw’Isi tugenda tubona ubwihebe n’ubuhezanguni. Inshuro nyinshi ibihugu bitandukanye bikomeye bihitamo kutagira icyo bikora, ariko ugasanga baratanga amasomo menshi ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Ibyatubayeho, bishobora kuba ku muntu uwo ari we wese. Ntabwo dukwiye kudebekera inshingano zacu zo guharanira ko ijambo “ Ntibizasubire Ukundi” ritaba inyikirizo gusa.”
“Nta manza mfitanye n’uwo ari we wese utunenga”
Perezida Kagame yagarutse ku bantu batandukanye ku Isi banenga bimwe mu byo ubuyobozi arangaje imbere bwakoze mu myaka 30 ishize, by’umwihariko bagaragaza ko hari ibyakabaye byarakozwe neza kurushaho.
Yahamije ko nta kibazo agirana n’abamunenga ndetse na Guverinoma muri rusange, ko icyaba cyiza abanenga bakwiye kujya bagaragaza icyo bakabaye barakoze iyo baza kuba bari mu mwanya Abanyarwanda bariho mu myaka 30 ubwo Igihugu cyari hafi gusibwa ku ikarita y’Isi.
Ati: “Nta manza mfitanye n’uwo ari we wese utunenga, ariko ni twe ubwacu tugerageza gukora ibishoboka mu guharanira kuva muri ibyo bihe byari bigoye cyane.”
Yakomeje agaragaza ko ibyakozwe mu myaka 30 ishize byari bishingiye ku gushyira umuturage ku isonga, ati: “Hari isano iri hagati y’iterambere rya muntu, iterambere ry’ubukungu n’umutekano. Abaturage bacu baza imbere ya byose, ni yo mpamvu dushora imari nyinshi mu rwego rw’ubuzima, uburezi, no kubaka ibikorwa remezo by’ibanze.”
Yavuze ko iyo wirengagije iterambere rya muntu, abantu batangira gushakira ubuzima bwiza ahandi, ari na yo ntandaro y’ikibazo cy’abimukira cyabaye agatereranzamba ku Isi yose. Iyo bibaye bibi kurushaho usanga habaho za kudeta n’ubwigomeke buyobowe n’abakiri bato.
Yongeyeho ko uretse gushora imari mu iterambere rya muntu, u Rwanda runongera imbaraga mu ikoranabuhanga no guhanga ibishya, hashyirwaho ingamba zigamije gukururira abahanga mu nzego zinyuranye kuza kugeragereza udushya twabo dutanga ibisubizo mu Rwanda.
“Twagiriwe ubuntu kwakira igitaramo cya mbere cya Move Afrika”
Perezida Kagame yagaragaje uburyo u Rwanda rwagize amahirwe akomeye yo kwakira igitaramo cya mbere Move Afrika ku mugabane mu mpera z’umwaka ushize, kubera ubufatanye rufitanye na Global Citizen.
Yavuze ko u Rwanda rwiteguye kurushaho gukorana neza na Global Citizen mu myaka yindi ine iri imbere.
Yagaragaje impamvu ebyiri ibitaramo bya Move Afrika ari ingenzi cyane, by’umwihariko ku Banyafurika.

Iya mbere ni uko yatangiye kubaka abakozi b’umwuga bakenewe mu gushyigikira ibitaramo bikomeye ku mugabane w’Afurika.
Ati: “Umusaruro urambye uzaba uwo kubona umusanzu ukomeye nyafurika mu rwego rw’ubuhanzi, rufite agaciro k’amamiliyari y’Amadolari y’Amerika. Kandi ibi bishobora guteza imbere ubukungu bw’Afurika ndetse n’uko urubyiruko rwo ku Isi rubonamo Afurika.”
Impamvu ya kabiri yakomojeho ni uko Move Afrika ifite intego yo kwihutisha gahunda zihuriweho ku rwego mpuzamahanga. Mu mwaka ushize intego yibanzweho yari iyo kubaka inzego z’ubuzima zikomeye hibandwa ku kamaro k’Abajyanama b’Ubuzima.
Perezida Kagame yagaragaje uburyo gahunda y’Abajyanama b’Ubuzima ihabwa agaciro gakomeye cyane mu Rwanda, no guharanira kubaka inzego zikomeye mu kwirinda ingorane zaterwa n’ibyorezo biza bidateguje.
Yagaragaje ko kuba umuziki uhuza abantu muri iyi Si igoye, ari imbaraga abayituye bose bakwiye kubakiraho.



