Ubukungu bw’u Rwanda bwatangiye umwaka bwiyongeraho 9.7%

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024 ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 9.7% kubera impinduka zigaragara zigaragaje mu bwiyongere bw’umusaruro w’irwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Iyo mibare mishya yatangajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024.

Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rwari rwaraheze hasi mu myaka ibiri ishize bitewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi bibazo bya Politiki byibasiye Isi mu bice bitandukanye.

Uru rwego mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka rwazamutse ku kigero cya 7%, rugira uruhare rwa 25% mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP).

Nk’uko bigaragara mu mibare y’igihembwe cya mbere, ubukungu bw’u Rwanda bwavuye kuri miliyari 4 486 z’amafaranga y’u Rwanda buvuye kuri miliyari 3 904 zabarurwaga mu mu gihembwe cy’umwaka ushize.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Youssuf Murangwa, yashimangiye ko biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kwiyongera, aho mu mwaka wose wa 2024 buziyongera ku kigero cya 6.6%, mu gihe mu mwaka ushize bwiyongereye ku kigero cya 8.2%.

Yagize ati: “Iri zamuka ry’ubukungu ryitezweho kuzaba rishyigikiwe n’imikorere myiza izagaragara mu rwego rwa serivisi n’urw’inganda, hamwe n’ukongera kwisubiza k’urwego rw’ubuhinzi.”

Yakomeje agaragaza uko urwego rw’ubuhinzi rwiyongereye muri rusange agira ati: “Muri rusange urwego rw’ubuhinzi rwiyongereye ku kigero cya 8%. Muri uru rwego, umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye ku kigero cya 8%, cyane cyane bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi w’Igihembwe cya mbere cy’igihinga A cya 2024.”

Urwego rwa serivisi ni rwo rukiri imbere mu gutanga umusanzu munini mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP), rukaba rwariyongereye ku kigero cya 10%.

Umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga ntiwiyongereye, aho mu bihingwa ngengabukungu ikawa yoherejwe mu mahanga yagabanyutseho 13% mu gihe icyayi cyiyongereye ku kigero cya 21%.

Muri rusange urwego rw’inganda rwiyongereye ku kigero cya 10% kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri byiyongereye ku kigero cya 22%, ibikorwa by’ubwubatsi byiyongereye ku kigero cya 16% na ho ibikorwa byo kongerera agaciro umusaruro byiyongera ku kigero cya 4%.

Urwego rw’Inganda rwashyigikiwe kandi n’ubwiyongere bwo gukora ibyuma, imashini n’ibindi bikoresho. Gutunganya imbaho ndetse no gucapa ku mpapuro na byo byitongereye ku kigero cya 25% mu gihe kongerera agaciro umutungo kamere utari ibyuma byiyongereye ku kihgero cya 9%.

Murangwa yakomeje agira ati: “Dukomeje kugira icyizere ko ubukungu buzarushaho kwiyongera, ariko haracyari ingorane nk’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibibazo bya politiki mpuzamahanga bituma duhitamo kwitwararika cyane.

Imibare igaragaza ko utrwego rw’abikorera rwakoresheje 73% by’ubukungu bw’Igihugu, mu gihe Leta yakoredheje 15%, mu gihe muri rusange Umusaruro Mbumbe w’igihugu wakoreshejwe ku kigero cya 36%.

Nanone kandi muri rusange ibyoherezwa mu mahanga byongerewe ku kigeri cay 50% mu gihe ibyatumijwe mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 123%.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE