Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda hafi miliyari 1 000 Frw

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 16, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga hafi miliyari 1 000 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2024.

Raporo ya RDB y’umwaka wa 2024 igaragaza ko miliyoni 1.36 basuye igihugu muri uwo mwaka. Ubukerarugendo bushingiye ku gusura Ingagi zo mu Birunga bwazamutseho 27% ugereranyije n’umwaka wabanjirije uwa 2024.

Iyi raporo igaragaza ko ubukerarugendo bushingiye ku gusura Ingagi, bwinjirije u Rwanda miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni hafi 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inama, amahuriro, n’imurika (MICE) byinjirije u Rwanda miliyoni 84.8 z’amadolari ya Amerika aturutse ku nama 115 u Rwanda rwakiriye, zikitabirwa n’abasaga 52 000.

RDB ifite intego yo kwinjiza miliyari zisaga Eshatu z’amadolari ya Amerika azava no mu ishoramari rishya rishya ndetse ikazarenza miliyoni 700 z’amadolari ya Amerika mu bukerarugendo.

Ibyingenzi byihutirwa birimo kwagura ibyanya by’inganda, kuzamura serivisi binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga no gushimangira urusobe rw’ibinyabuzima mu guhanga udushya, kubungabunga ibidukikije no kwihangira imirimo.

U Rwanda kandi rugiye kwakira ibirori bikomeye ku Isi, harimo ibirori by’umuhango wo Kwita Izina Gorilla ruzakira ku nshuro ya 20 ndetse na Shampiyona y’Isi y’amagare (UCI) ku nshuro ya mbere izaba ikiniwe ku mugabane wa Afurika.

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, yashimiye abafatanyabikorwa ndetse n’abashyitsi bagenderera u Rwanda bakaba baratumye rukomeza kuba isangano mpuzamahanga ku bucuruzi, ubukerarugendo no guhanga udushya.

Yagize ati: “Ndashimira byimazeyo abafaterankunga bacu, abashoramari, abashyitsi, ndetse n’abafatanyabikorwa bacu. Icyizere n’ubwitange byanyu byagize uruhare runini mu gushyira u Rwanda nk’isangano mpuzamahanga ku bucuruzi, ubukerarugendo, no guhanga udushya.

Mu 2025, tuzubakira kuri uyu muvuduko no guteza imbere icyerekezo cyacu cy’u Rwanda rufite.”

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 16, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE