Ubukerarugendo bwazamuye ubukungu bw’igihugu mu myaka 7 ishize

Kuva mu 2017 kugera 2024 u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo. Ibi bijyana no kuba byari muri manifesito y’Umuryango FPR Inkotanyi ifatwa nka moteri y’igihugu.
Ubutumwa bugufi bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’Umuryango FPR Inkotanyi kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024, bugaragaza ko iterambere ry’ubukerarugendo mu myaka irindwi ishize, ryagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.
Bugira buti: “Abaturiye Pariki bagezweho n’inyungu iva mu bukerarugendo, abandi nabo babona imirimo. Urugendo rurakomeje; amarembo y’u Rwanda arakinguye!”
Mu 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni 374 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari 500 FRW.
U Rwanda kandi mu 2023 rwinjije miliyoni 620 za Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari 900 FRW.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko urwego rw’Ubukerarugendo, amafranga rwinjirije u Rwanda, yavuye kuri miliyoni 445 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 575 z’amafaranga y’u Rwanda) mu 2022 agera kuri miliyoni 620 mu 2023 (asaga na miliyari 801 z’amafaranga y’u Rwanda), ahwanye n’inyongera ya 36%.
Ni ubwiyongereye bwaturutse kuri ba mukerarugendo basura u Rwanda biyongere ku bwinshi bagera kuri miliyoni 1.4.
Byerekana ko binyongere cyane ugeranije n’ababaruwe mu 2019 ndetse ayo binjije, ni inyongera ya 124% kubera ko mbere bari barakumiriwe n’icyorezo cya COVID-19.
Bitewe n’ingamba igihugu cyashyizemo mu guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, urwo rwego rwongerewe miliyoni 47.7 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda).
Ibi byagize uruhare mu kongera abasura pariki z’igihugu, zinjije miliyoni 35.79$ (asaga Miliriyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda) mu 2023.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga abayisura biyongereye ku gipimo cya 38%, igakurikirwa n’iy’Akagera aho abayisura biyongereye kuri 24%, mu gihe Pariki ya Nyungwe abayisura biyongereye ku gipimo cya 10%.
RDB iherutse gutangaza ko miliyoni 620 z’amadolari u Rwanda rwinjije mu 2023, agaragaza ko ari hafi kugera ku ntego za Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2027-2024) yo kwihutisha iterambere (NST1), y’uko mu 2024 ubukerarugendo buzinjiza amadolari y’Amerika miliyoni 800 z’amadolari (asaga tiriliyari 1 y’Amafaranga y’u Rwanda), avuye kuri miliyoni 400 z’amadolari (asaga miliyari 500 z’amafaranga y’u Rwanda) rwinjije mu 2017.
Umuryango FPR- Inkotanyi ugamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bugera kuri bose bushingiye ku ishoramari ry’Abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere.
Wanagaragaje kandi ko ufite ubushake n’ubushobozi byo gukorera Abanyarwanda, ubaganisha ku mibereho myiza n’iterambere rirambye.
