Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomeje mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Gahunda y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gukumira no kurwanya Impanuka zo mu muhanda hasabwa abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza impanuka yakomeje kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 21 Ukuboza, mu gihugu hose aho Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bakanguriye ibyiciro bitandukanye by’abawukoresha kubahiriza amabwiriza y’umuhanda.

Ubu bukangurambaga bwasubukuwe mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma y’uko bwari bwarahagaritswe imburagihe mu mwaka wa 2020 bumaze ibyumweru 39 butangijwe, bitewe n’icyorezo cya COVID-19, aho abakoresha umuhanda bakangurirwa kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco hirindwa icyateza impanuka cyose bikaba indangagaciro na kirazira.

Mu Mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bongereye ahagenewe kwambukira abanyamaguru hazwi nka ‘Zebra Crossing’ ku mihanda itandukanye aho zitari zisanzwe, banasibura izari zarasibamye bahasiga irangi.

Hirya no hino mu gihugu, Polisi yaganirije abanyamaguru barimo abanyeshuri mu rwego rwo kubibutsa uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda hirindwa impanuka.

Gukoresha inzira zagenewe abanyamaguru, kwirinda gukinira mu muhanda no gukoresha telefone mu gihe wambuka umuhanda, kubanza guhagarara kugira ngo umenye neza ko nta modoka ituruka mu byerekezo byombi mbere yo kwambuka no gukoresha uruhande rw’ibumoso bw’umuhanda aho ureba ibinyabiziga bituruka imbere; ni zimwe mu nama zigamije kubafasha kwirinda impanuka zahawe abanyamaguru.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abanyamaguru barenga 230 baburiye ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda.  Abandi ni abatwara amagare 183 mu gihe abatwara amapikipiki ari 150 babuze ubuzima.

Impanuka nyinshi zagiye ziterwa n’umuvuduko ukabije, uburangare bw’abashoferi, kutoroherana kw’abatwara ibinyabiziga no kutubahiriza uburenganzira bw’ugomba gutambuka mbere, kunyuraniraho ahatemewe n’uburangare ku banyamaguru.

Abatwara ibinyabiziga bongeye kwibutswa gukoresha umuhanda neza no kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE