Ubujura gukubita no gukomeretsa ibyaha byiganje kurusha ibindi mu 2024

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruratangaza ko ibyaha by’ubujura, gukubita no gukomeretsa ari byo biza ku isonga ku rutonde rw’ibyaha 10 byiganje kurusha ibindi mu mwaka ushize wa 2024.
Jean Claude Ntirenganya, Umuyobozi ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB, avuga ko uru rwego rwakiriye dosiye zisaga 78 000, rukayatunganya kandi akagezwa mu bushinjacyaha.
Mu 2024 hakiriwe dosiye 23 863 z’ubujura, aho bwagabanutse ku kigereranyo cya 8.4%, ugereranyije n’Umwaka wa 2023 kuko hari hakiriwe dosiye 31 783.
Ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, mu 2023 hakiriwe dosiye 22 186, nabyo byaragabanyutse kuko mu 2024 hakiriwe 21 817, bikaba byaragabanutseho 4%.
Ni mu gihe gukoresha ibikangisho 5 429, nabyo bigabanyukaho gato, hafi 1% kuko byarengaga gato 6 000 mu mwaka wabanje wa 2023.
Icyaha cy’ubuhemu 5 120, gusambanya umwana, 4 387, gukoresha ibiyobyabwenge 4 234, guhoza ku nkeke 3 372, ubwambuzi bushukana 2 679, kwangiza ikintu cy’undi 2 024 no kwangiza imyaka mu murima 1 617.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rugaragaza ko n’ubwo bimeze gutyo, ikorwa ry’ibyaha ryagabanutse ugereranyije n’umwaka wa 2023, kuko nibura ibyaha byose byagabanutseho 15%.
Ntirenganya, Umuyobozi ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB, avuga ko impamvu ibyaha byakozwe mu 2024 byagabanutse kurusha ibyaha byakozwe mu 2023, bishingiye ku mikoranire myiza iri hagati ya RIB n’izindi nzego n’Ubuyobozi, n’inzego zishinzwe umutekano n’abaturage.
Ati: “Uwo niwo muti wa mbere, ni imikoranire hagati y’inzego, iyo buri wese amaze gusobanukirwa uruhare rwe mu gukumira ibyaha, bituma habaho kugabanuka kwabyo”.
Avuga ko hakozwe ibikorwa byo gusobanurira abaturage ibyaha n’uko babitangaho amakuru, hagamijwe kurwanya ibyaha, n’ibitaramo byifashishijwemo abahanzi hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.
Icyakoze Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko mu 2024 hagaragaye ubujura bw’amatelefoni kuko ngo hafashwe telefone zisaga 500, nazo zisubizwa ba nyirazo.