Ubuhamya bw’ijoro ry’icuraburindi ku Ntwari z’Imena

Ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Werurwe 1997, ni umunsi w’umwijima ku banyeshuri bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange (E.S Nyange), ubwo bagabwagaho igitero n’abacengezi bakabamishamo ibisasu nta mbabazi.
Imvaho Nshya yabateguriye ubuhamya bw’intwari yo mu cyiciro cy’Imena, yitwa Nkunduwera Angelique, yarokokeye muri iki gitero cy’abacengezi mu ijoro ryo ku wa 18.
Icyo gihe Nkunduwera yari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, mu masaha y’ijoro abanyeshuri basoje gusubiramo amasomo yabo (Etude), bagiye gufata ifunguro rya nijoro maze batangira kubona abantu bambaye imyenda ya gisirikare bari kumwe n’abandi bantu ari nako abo basirikare bavugaga bati: “Nanga akavuyo k’abanyeshuri”.
Gusa abanyeshuri bo ntibabyitayeho bagiye kurya maze bagaruka gusubiramo amasomo.
Nubwo byari bimeze bityo aba banyeshuri barangwaga no gukunda gusenga ibihe byose ari nako ubwo bari bagarutse gusubiramo amasomo babanje gusenga.
Nka saa mbiri z’ijoro ni bwo bumvise urufaya rw’amasasu ruvugira kure, ariko uko iminota yicuma ruza rubasatira gusa bo bakagira ngo ni ingabo z’igihugu ziri gucunga umutekano.
Nkunduwera ati: “ Twatangiye kumva bihinduye isura, urusaku rwinshi rw’amasasu ruza rutwegera tuguma mu mashuri ariko twumva ubwoba ari bwose”.
Icyo gihe abasirikare barimo n’abambaye imyenda ya gisivili binjiye mu mwaka wa gatandatu ari naho Angelique yigaga bahagarara mu muryango baravuga ngo: “ Allez! Abahutu hariya, Abatutsi hariya!.”
Barongera basubiramo bati: “ Ntimushobora kutwumva Abahutu hariya Abatusi hariya! Twigiriye i Masisi mudukurayo none natwe turaje duhangane namwe!”
Barongera basubiramo bati: “Abahutu hariya Abatutsi hariya! Si vous refusez vous allez me voir”.
bisobanuye ngo: “ Nimuhakana murambona”.
Basubiye hanze basa nk’ababiganiraho barongera baragaruka baravuga bati: “Kugeza na nubu ntabwo muritandukanya ngo Abahutu bajye hariya, Abatutsi bajye hariya?”
Akomeza avuga ko umwana wa mbere biganaga witwaga Mujawamahoro Chantal yavuze ko nta Bahutu bahari ndetse nta n’Abatutsi bahari bose ari Abanyarwanda.
Ati: “Nta Bahutu bari aha nta n’Abatutsi bari aha twese turi Abanyarwanda”.
Uyu Chantal bahise bamurasa arapfa ndetse nundi witwaga Mukambaraga Beatrice.
Barongera basubiramo bati: “Ntabwo murabasha kwitandukanya ngo Abahutu bajye hariya Abatutsi hariya?”
Undi munyeshuri witwaga Sylvestre nawe aravuga ati: “Twababwiye ko nta Batutsi nta n’Abahutu bari muri iri shuri twese turi Abanyarwanda”.
Ubwo nawe bahise bamurasa, bakomeza barasa nta mikino bagasesera no munsi y’intebe bamwe bakomereka amaguru abandi mu nda maze basubira hanze batera gerenade bayinyujije mu idirishya maze imfata igice cy’inyuma cyose kuko nari ndyamye nubitse inda.
Angelique avuga ko bamurashe isasu rikamufata akaguru irindi bashaka kurirasa ku mutwe maze ntiryamufata rifata ikirenge cy’uwitwaga Urimubenshi.
Ati: “Bakomeje kurasa gutyo abapfa barapfa ariko twanga kwitandukanya”.
Aba bacengezi bahise bakomereza mu mwaka wa gatanu ari ko bakomeza bavuga bati: “ Abahutu hariya Abatutsi hariya!”.
Nabo barabasubiza bati: “Nta Bahutu bari hano nta n’Abatutsi bahari turi Abanyarwanda twese”.
Abacengezi bati: “Turabakora nk’ibyo dukoze bagenzi banyu”.
Nibwo babonye uwitwaga Mukarutwaza Seraphina baba baramurashe bavuga bati: “Agatutsi ka mbere twakabonye ngaka aka ko kahoze hariya ku ishusho twari twakabonye”.
Uwitwaga Benimana Herena bamukubita imigeri bamubaza ngo: “Tubwire Abatutsi barimo aha!”.
Nawe ati: “Nta batutsi barimo twese turi Abanyarwanda”. Benimana bahise bamwica.
Abanyeshuri babonye ko bagiye gupfira mu ishuri Uwitwaga Ndemeye yari yarigeze kujya mu gisirikare cya RPF arababwira ati: “ Aho kugira ngo twese dupfire hamwe dusohokere rimwe”.
Ubwo bahise basohoka ari ikivunge bahita baboherezamo amagerenade maze Ndemeye aba arapfuye agwa imbere y’amashuri, undi witwa Theodete acika akaguru, noneho uwitwa Dativa we ahuma amaso.
Hashize akanya gato ngo batangira kubona ingabo z’igihugu zije kubatabara maze zinjira zivuga ziti: “ Mbese ntawugihumeka ngo turebe icyo twabamarira?”
Akomeza avuga ko bagize ngo ni abari kwiyoberanya kugira ngo bumve ko niba koko hari ugihumeka maze nawe bamunogonore.
Kuko bari bitwaje intwaro gakondo zirimo; udushoka, udufuni, ubuhiri n’ibindi.
Akomeza agira ati: “Natangiye kwibaza nti ubanza nanjye napfuye! Ariko nza kureba mbona amatara gusa nkagira ngo iyo umuntu yapfuye akomeza kumva.”
Gusa umwe mu bari barokotse witwaga Urimubenshi yaravuze ati: “Muri ingabo z’u Rwanda koko ntabwo mutubeshya?”
Barasubiza bati: “Ni ukuri turi ingabo z’igihugu tuje kubatabara”.
Akomeza avuga izo ngabo zatangiye kureba abarokotse n’abapfuye ari nako hagendaga haza Umuryango utabara imbabare (Croix Rouge), batangira gutanga ubufasha maze bajyanwa kwa muganga barokoka batyo.
Nkunduwera akomeza ubuhamya avuga ko imivu y’amaraso yari yuzuye mu mashuri ndetse n’abarokotse ari inkomere ziteye ubwoba buzuye imiborogo.
Yongeyeho ko icyabafashije kugira ubwo butwari ari amasengesho ndetse n’ubuyobozi bwiza bw’ishuri bari bafite.
Ati: “Twari dufite umuyobozi witwa Barihuta Aime iyo twajyaga gutangira amasomo yaduteranyirizaga mu kibuga akadutoza umuco wo gukundana, tugakunda kwiga, gukorera hamwe no gusenga.”
Avuga ko bari bafite n’undi mwarimu witwaga Murigande wabigishaga iyobokamana agakunda kubabwira ngo ‘Rwanya ikibi ukunde ikiza.’
Nkunduwera avuga ko ijoro ryo ku wa 18 Werurwe mu 1997, ryari ribi cyane ndetse akagira inama urubyiruko yo kwirinda gukora ikibi ahubwo bagaharanira icyiza bimakaza umuco w’ubutwari.
Intwari ziri mu cyiciro cy’Imena ni 47, 39 muri zo zikaba zikiriho.
Intwari 6 zatabarutse mu gihe cy’igitero, imwe itabaruka mu 2001 izize ingaruka z’igitero naho indi yatabarutse mu 2008.