Ubuhamya bwavuyemo ishyirwaho ry’amategeko mpuzamahanga ahana icyaha cyo gusambanywa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yatangaje ko bamwe mu bapfakazi ba Jenoside bagize uruhare mu gushyiraho amategeko ahana Jenoside binyuze mu buhamya batanze bw’uko basambanyijwe ku gahato mu gihe cya Jenoside.

Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, ubwo Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 AVEGA Agahozo wizihizaga imyaka 30 y’ubudaheranwa.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abo bapfakazi bwagize uruhare mu gushyiraho amategeko mpuzamahanga ahana icyaha cyo gusambanywa ku gahato mu gihe cya Jenoside.

Ati: “Mu bikorwa ntagereranywa byaranze ubudaheranwa bw’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ubuhamya ntagereranywa bwatanze umusaruro ukomeye mu rwego mpuzamahanga rwo kuguragaza ubukana bw’icyaha cyo gusambanywa ku gahato, cyakoreshejwe nk’igikoresho cya Jenoside.”

Yakomeje avuga ko AVEGA Agahozo n’indi miryango bagize uruhare mu gufasha abakorewe icyo cyaha  kwerura bakabigaragariza inkiko.

Ati: “Byagize umusaruro ukomeye kuko iki cyaha kitari giteganyijwe mu byaha bigize Jenoside, ariko mu rubanza rwa Jean Claude Akayesu wari Burugumesitiri wa Taba ku Kamonyi, rwaburanishijwe n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda, abacamanza bumvise uburemere bw’iki cyaha cyakorewe abagore n’abakobwa b’Abatutsikazi, bafata icyemezo cyo kwinjiza icyaha cyo gusambanya ku gahato mu byaha bigize Jenoside kandi bitari biteganyijwe.”

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ari intambwe ikomeye yavuye mu budaheranwa bw’Umuryango AVEGA.

MUNIBUMWE itangaza ko ubu budaheranwa bufite umwanya munini wo kwiyubaka no kwigira.

Mu mwaka ushize MINUBUMWE yakoze ubushakashatsi ku bumwe n’ubudaheranwa bugaragaza ko 97,60% by’abarokotse Jenoside bafashijwe bishimira inkunga bahawe kandi yabafashije kugera ku budaheranwa nyabwo.

70% bemeje ko n’iyo inkunga yahagarara bashobora kwibeshaho bivuze ko abagikeneye gufashwa ari benshi bangana na 30%.

Dr Bizimana yijeje ko mu cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050, harimo gukomeza kwita ku barokotse Jenoside batishoboye no kubafasha gukomera.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE