Ubugeni bw’uwo Abacengezi baciye ibiganza byombi bwahogoje amahanga

Gukora ubugeni, ugashushanya igihangano gifite igisobanuro udafite ibiganza, ni ikintu gikomeye cyane bigoye kwemera no kwibwira ko gishoboka uretse no kuba wabikora nk’umwuga.
Ariko Ndabaramiye Frederick w’imyaka 41, Umunyarwanda uba mu Mujyi wa Portland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), abasha gushushanya akoresheje ibice by’amaboko byasigaye nyuma yo gucibwa ibiganza mu gihe cy’Abacengezi.
Uyu munsi ibihangano bye bikomeje kumurikwa mu nzu z’ubugeni zitandukanye, kandi anishimira ko gushushanya byamubereye amarembo yo gukira ibikomere yasigiwe n’amateka ashaririye yanyuzemo Rwanda.
Mu mwaka wa 1998 ubwo yari afite imyaka 15, ni bwo yahuye n’uruva gusenya ubwo yari agiye gusura nyirasenge mu bice by’amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, bisi yarimo n’abandi bantu 18 ikagwa mu gico cy’Abacengezi.
Abacengezi batangiye kwica abari muri iyo bisi abireba, bamugezeho bamuha amahirwe yo kubaho no kubiyungaho nyuma yo kwica bamwe mu bo bari kumwe.
Yarabyanze bamuca amaboko yombi, bamusiga avirirana bazi ko n’ubundi atari bubeho. Yahise ahungira mu rugo rwo hafi ashaka ubufasha, agize amahirwe abona abagiraneza bamugejeje mu bitaro aho yamaze amezi atandatu ari muri koma (coma).
Amaze gukira, Ndabaramiye yoherejwe mu kigo kirera imfubyi. Ubuzima bwaramubihiye cyane agira ubwihebe bukabije mu gihe yarimo agerageza kwiga kongera kubaho no kugira icyo yakora atakigira ibiganza byombi.
Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Leta ya Oregon ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), yagize ati: “Nongeye kwiga kubaho nk’umwana ukivuka.”
Mu rwego rwo kwishakamo icyizere cyo kubaho, Ndabaramiye yatangiye gukoresha ibice by’amaboko byasigaye, afata ikaramu y’igiti (crayon) ashushanya ibinyugunyugu.
Icyo gihe ntiyari abizi neza, ariko icyo gihangano cya mbere yakoze ni cyo cyamubereye intangiriro y’urugendo rwo gukira ibikomere binyuze mu kwiyegurira ubugeni.
Abakuru babareraga bamuremyemo icyizere bamubwira ko ashoboye kandi n’ibyo yakoze ari byiza cyane, maze n’abandi bana babana bamutinyaga batangira kumwiyumvamo uko yakomezaga kugerageza iyo mpano.
Ati: “Nabonye abantu babikunze ndushaho gukora byinshi… Icyemezo cyo kubaho cyari icyanjye, nashoboraga gukomeza kureka abandi ngo bankorere ibyo nashakaga gukora byose cyangwa se nkishakamo igisubizo cy’uburyo natangira kongera kubyikorera.”
Nyuma y’imyaka myinshi agerageza, Ndabaramiye yaje kubona icyerekezo cy’ubuzima bwe mu gushushanya, yongera kwishima no guhangana n’ihungabana rikomeye yagize.
Yagize ati: “Nari nkeneye kwiga kongera kumwenyura. Guhura n’ihungabana byanyigishije kumenya no kumva abantu bahuye n’ingorane mu buzima bwabo. Igitangaje ni uko kubura amaboko ari byo byandemyemo ubushake bwo gukora ku buzima bw’abandi bameze nkanjye, binyuze mu kubumva, kubaremamo icyizere no kubaha urukundo.”

Yavuze ko kuyoboka ubugeni byamubereye inzira yo gukira ibikomere, ati: “Ni umuti uhebuje, mbyiyumvamo.”
Uyu munsi yagaragaje uburyo akoresha amabara agaragara cyane agashushanya ibyo yibuka ku buzima bwe bwa buri munsi bw’ibyiza gusa yabayemo akiri mu Rwanda.
Iyo ashushanya nta kindi kintu areberaho, ahubwo ashushanya ibiri mu mutwe we yibuka byiza, ahereye ku misozi, abantu, inyamaswa n’ibindi byinshi yabonye mu Rwanda.
Ati: “Mbikora bivuye mu mutwe, kandi nshaka gukora ibintu bihugura abandi. Icyakubaho cyose, ukwiriye kwibanda ku hazaza hawe kandi ukahatekereza neza, ntucogore gukora ibyiza.”
Amashusho ye yatangiye kumurikwa arema icyizere mu bantu benshi
Amashusho ya Ndabaramiye akomeje gukwirakwira mu nzu zerekanirwamo ibihangano muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nka Atrium Gallery at the University iherereye mu ishami rya Lewiston-Auburn rya Kaminuza y’Amajyepfo ya Maine, inzu ya Roux & Cyr International Fine Art Gallery n’ahandi.
Leslie Gatcombe-Hynes, nyiri Roux & Cyr International Fine Art Gallery iherereye muri Portland, yavuze ko yatunguwe n’uburyo Ndabaramiye yamwegereye akamubwira ko ari umunyabugeni kandi atagira ibiganza.
Akimara kubona ibihangano bye akumva n’amateka ye, Gatcombe-Hynes yahise abikunda ndetse amwemerera kubizana mu bindi bikamurikwa muri iyo nzu imurikirwamo ibihangano bitandukanye.
Yagize ati: “Natunguwe cyane n’uburyo yarenze ingorane zose yaciyemo kubera umutima ureba aheza gusa no gukunda ubugeni, kandi ntekereza ko ubugeni ari inzira nziza yo gukira ibikomere.”
Uyu munsi Ndabaramiye ashyize imbere gushaka amahirwe yo kwigisha mu mashuri yo muri Maine akereka abanyeshuri uburyo n’ubuhanga bwihariye akoresha mu gushushanya.
Andy Ryer, ushinzwe kugenzura isomero ryitiriwe Urwibutso rwa Thomas (Thomas Memorial Library) ahitwa Cape Elizabeth, na we yatangajwe n’impano y’uyu Munyarwanda ndetse n’inkuru yo kurokoka kwe.
Iryo somero acunga na ryo ryemeye kumurika ibihangano bya Ndabaramiye guhera mu kwezi gutaha.
Yagize ati: “Njye uko mbizi, ntabwo twigeze tubona ibintu nk’ibi. Abanyabugeni benshi ni aba hano, ariko Ndabaramiye aturuka mu Rwanda, ibihangano bye bifite umwimerere wihariye, utandukanye n’ibyo dufite.”
Ndabaramiye yemeza ko kuri ubu atunzwe n’ibihangano bye agurisha ku giciro gihendukiye buri wese.
Ibikorwa bitanga ihumure bya Ndabaramiye bigera no mu Rwanda, aho yashinze Umuryango Ubumwe Community Center afatanyije na Dusingizimana Zacharie wamwigishije muri Orphelinat.
Ni Umuryango bashinze bagamije gushyigikira abantu bafite ubumuga binyuze mu kubaha uburezi no kubahugura mu bijyanye n’umurimo, bakaba bashobora kwitunga no gutunga imiryango yabo.
Ndabaramiye yabigize intego y’ubuzima kwereka abatuye Isi ko kugira ubumuga bitavuze ko ubufite ntacyo ashoboye.
Uyu munsi we na Dusingizimana wamwigishije akiri mu buribwe, batanga ubutumwa ku rwego mpuzamahanga kandi ni n’abigisha b’urubyiruko ko ubumuga bwo ku mutima ari bubi kurusha ubugaragara ku mubiri.





