Ubufatanye bw’Akarere na politiki zihuriweho bizakemura ikibazo cy’amashanyarazi-Dr Gasore

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore, yagaragaje ko kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage bizoroshywa n’ubufatanye bw’akarere ndetse no kubakira kuri politiki zihuriweho, hagamijwe gukemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi kuko bizihutisha iterambere.

Minisitiri Dr Gasore yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024, mu nama ya 11 yiga ku Mutekano (National Security Symposium 2024), yabereye i Kigali ikitabirwa n’abagera muri 590. yateguwe n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Rwanda Defence Force Command and Staff College rifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati: “Ndizera ko ubufatanye bw’akarere na politiki bihuriweho ari ngombwa mu gukemura ikibazo cy’ingufu no kwerekeza ku ngufu zirambye muri Afurika.”

Yasobanuye ko ingufu z’amashanyarazi zagira akamaro mu kuzamura iterambere, ubukungu bw’igihugu bukazamuka kandi uko zagenda ziboneka mu buryo burambye byagira n’uruhare mu bijyanye n’ibiciro byazo, zikaboneka ku buryo buhendutse.

Yakomeje agira ati: “Tugomba kuvugurura ibiciro by’amashanyarazi no guha ingufu abaturage bacu binyuze mu bucuruzi bworoshye bwambukiranya imipaka ndetse n’imishinga y’ibikorwa remezo kugira ngo umutekano w’ingufu z’amashanyarazi unozwe ku mugabane w’Afurika.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Gasore yagarutse ku bibazo byugarije Umugabane w’Afurika harimo umutekano, kwihaza ku ngufu z’amashanyarazi cyae ko Afurika ari umugabane ukize ku by’ibanze (imigezi n’inzuzi) byabyazwa ingufu z’amashanyarazi, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi bibazo bitandukanye.

Yagaragaje aho u Rwanda rugeze mu kugeza ku baturage amashanyarazi.

 Ati: “U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kugeza ku baturage ingufu z’amashanyarazi, aho ageze hafi ku gipimo cya 80%.”

Mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, yavuze ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu gutera ibiti no gukoresha ingufu zisubira zitangiza ibidukikije.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE