Ubufatanye bw’Abayobozi n’abaturage ni umusingi w’iterambere- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko iyo abayobozi bahaye abaturage ibyo babitezeho bakabikora bafatanyije, banashingiye ku mateka yabo byongera icyizere n’iterambere, ashimangira ko ari byo u Rwanda rwimitse.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira 2025, mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari ry’Ahazaza n’iterambere yiswe ‘Future Investment Initiative (FII9)’ i Riyadh muri Arabie Soudite.
Ni ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru Umukuru w’Igihugu yahuriyemo na Perezida Mohamed Irfaan Ali wa Guyana, Perezida Gustavo Petro wa Colombia, Minisitiri w’Intebe Edi Rama wa Albania, Minisitiri w’Intebe Muhammad Shahbaz Sharif wa Pakistan, Ray Dalio washinze Bridgewater Associates, na Gianni Infantino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Baganiriye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ese abantu bari mu cyerekezo gikwiye?”, cyayobowe na Richard Attias, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo Future Investment Initiative Institute gitegura iyo nama.
Bibanze cyane ku cyerekezo Isi ifite mu iterambere no mu gusangira imibereho myiza.
Perezida Kagame abajijwe icyakorwa kugira ngo habeho icyizere hagati y’abaturage n’abayobozi, yasubije ko abayobozi bakwiye kubanza kureba icyo abaturage bakeneye bashingiye ku mateka yabo akaba ari cyo babakorera.
Ati: “Nk’umuyobozi uba uzi icyo abaturage bashaka, ibyo bakwitezeho, ugomba gukora ibishoboka byose ukabibaha ushingiye ku byo bakwitezeho.”
Yakomeje avuga ko kandi ibyo bitashoboka mu gihe ibyo umuyobozi akora atabihuje n’amateka abaturage banyuzemo.
Ati: “Ibyo bigomba kugendana, icyizere kiraza iyo uyoboye ushingiye ku mateka y’abaturage.”
Yavuze ko u Rwanda ari yo nzira rwahisemo rushingiye ku miterere n’amateka byarwo.
Ati: “Turi agahugu gato, ariko ntabwo turi abaturage batekereza biciriritse. Imyumvire yacu igomba kureshya n’iyabo twita ko bafite ibihugu binini.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo byafashije Abanyarwanda kumenya aho bava n’aho berekeza, ariko badaheranwe n’amateka.
Ati: “Ibyo byadufashije kumenya ibyo tunyuramo, aho bituruka no kumenya kwanga guheranwa n’amateka, ubu twagize icyekerezo cy’iterambere. Twarizeranye ubwacu, duhitamo gukorana n’inshuti zacu, tubona ko bigira uruhare mu kwihutisha iterambere.”
Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko nta muntu ushobora kuva hanze y’Igihugu ngo aze gukemura ibibazo abaturage bacyo bafite kurusha bo ubwabo babyikemurira.
Ati: “Iyo ni yo miterereze tukomeza kwigisha, kandi twigiye ku mateka mabi twanyuzemo, bitwigisha ko dufatanyije nta kintu tutageraho.”
Perezida Kagame yashimangiye ko ubwo buryo bwateje imbere u Rwanda bwakoreshwa n’ahandi kandi bugatuma batera imbere.
Perezida Mohamed Irfaan Ali wa Guyana na we yashimangiye ko yemeranya na Perezida Kagame ko kugira ngo ubucuruzi, ishoramari n’ibindi bishoboke abantu bakwiye gushyigikirana, aho ibitekerezo bya bamwe bigarukira abandi bakamufasha kubyagura hagamijwe iterambere.
Iyi nama izamara iminsi itatu yatangiye tariki ya 27 kugeza tariki ya 29 Ukwakira 2025, igamije gutanga urubuga rwo kuganira no gutekereza ku buryo bwo gushyiraho inzira yo gushaka ibisubizo byugarije ejo hazaza h’ishoramari n’imiyoborere y’Isi.
Ikigo FII Institute kiyitegura cyatangijwe mu mwaka wa 2017, ikaba nk’inama ngarukamwaka ihuza abafite inyota yo gushora imari mu bisubizo birambye ku bibazo by’ishoramari Isi ihanganye na byo.


