Ubucuruzi mpuzamahanga bwanditse mu Rwanda bwazamutseho 41%

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 8, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurirashamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza ko agaciro k’ubucuruzi mpuzamahanga bwanditse mu Rwanda mu gihembwe cya 3, 2024 kazamutseho 41% ugereranyije n’igihembwe nk’icyi muri 2023.

Bikubiye muri raporo yatangajwe na NISR ku wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025, igaragaza uko u Rwanda rwohereje ibicuruzwa ku isoko ryo hanze.

Ubucuruzi mpuzamahanga bwanditse bwari bufite agaciro k’amadorari y’Amerika 2,116.57 mu mwaka wa 2023. Ni mu gihe mu mwaka wa 2024 bwazamutse bukagira agaciro ka 2,982.66 US$.

Agaciro k’ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga byose kazamutseho 77.86%.

Byavuye kuri miliyoni 367.61 US$ mu 2023 bigera kuri miliyoni 653.85 US$ mu mwaka ushize wa 2024.

Ni mu gihe ibitumizwa mu mahanga byose byazamutseho 36.39%.

Ibitumizwa mu mahanga byari 1,575.95 US$ mu mwaka wa 2023 bigera kuri 2,982.66 US$ mu 2024.

Muri rusange ubucuruzi mpuzamahanga bwanditse mu Rwanda mu gihe cy’igihembwe cya Gatatu mu mwaka 2024; ibiva mu mahanga byihariye 72%, ibisubizwa mu mahanga bitageze ku isoko ryo mu Rwanda bingana na 6% mu gihe ibyoherezwa mu mahanga ari 22%.

U Rwanda rwohereje ibicuruzwa muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu bifite agaciro ka miliyoni 446.51 US$ mu gihembwe cya Gatatu cya 2024 naho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hoherezwayo ibifite agaciro ka 62.13 US$.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 8, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE