Ubucuruzi bw’imbangara bwamwubakiye inzu buninjiza arenga 300 000Frw ku kwezi

Ayinkamiye Christine wo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera avuga ko yatangiye gukora no gucuruza imbangara mu 2008 abayeho mu buzima butoroshye ariko ubu bukaba bumaze ku mwubakira inzu, kumugurira inka ndetse bukaba bumufasha kwishyurira abana be ishuri, ubwishingizi mu kwivuza no kubagaburira dore ko akuramo arenga 300,000 RWF ku Kwezi.
Uyu mubyeyi ahamya ko atangira uyu mwuga we, abantu bamusekaga bavuga ko ntacyo bizamugezaho ariko agakomeza gukora cyane kuko ngo yari afite intego nk’umugore wareraga abana batatu wenyine.
Yagize ati: ”Aka kazi nagatangiye mu 2008 mbayeho mu buzima butoroshye, ndi umukene nkarya mvuye guhingira rubanda, rimwe na rimwe njye n’abana tukajya dufunga tukaryama tutariye kubera kubura aho dukura n’aho nkura ikiraka.”
Yakomeje agira ati: “Muri icyo gihe ntabwo nabashaga kubona amafaranga y’ishuri y’abana, ubwishingizi mu kwivuza, cyangwa ngo mbe nabagurira imyambaro.
Mbere y’uko ntangira uyu mwuga wo gukora imbangara wambereye akazi, ubuzima bwanjye n’ubw’abanjye bwari bubi nk’uko nakomeje kubikubwira.”
Agaruka ku buryo yakinjiyemo, Ankamiye Christine, yasobanuye ko yaje kwiyambaza itsinda.
Ati: ”Naje kumenya ko aka kazi gafasha abagakora, mbona nta buryo nabona igishoro ni ko kujya mu itsinda, ntangira kwirya nkimara ariko nkazigama ari nako niga uko bakora ‘Imbangara’ kuko n’umugabo nari narashatse byari byaranze narabaye indushyi ari njye ufite inshingano zose zo kwita ku bana.”
Nyuma yaje gutangira gukora ahereye ku 10,000 RWF avuga ko yari yagujije mu itsinda yabanagamo na bagenzi be.
Ati:”Natangiriye ku bihumbi 10 RWF nari nagujije mu itsinda, mbona biciyemo ifu naranguye irashira, ndongera ndarangura, nkajya nkuramo ibihumbi nka 3 cyangwa 2 ariko sinshike intege ahubwo nkongera umugabane mu itsinda.”

Ati:”Mbonye maze kugira amafaranga ibihumbi 100 RWF mbitse nasabye umubyeyi wanjye ikibanza ubundi mu 2018 nubaka iyi nzu ureba, nyitangire gake gake nguramo ingurube baje kunyiba ariko nzishumbusha iyi nka natanzeho ibihumbi 180 RWF.”
Avuga ko yarihiye abana be ishuri bivuye mu gukora imbangara ku buryo umwe amaze kurangiza, undi akaba akiri kwiga uwarangije akaba ari nawe bafatanya muri aka kazi ko gukora imbangara kamuha amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda buri Kwezi.
Ati: “Abana banjye batatu bari kwiga, umwe yararangije undi ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, kandi muri byose ni imbangara zimwishyurira kuko nkuramo arenga ibihumbi 300 RWF buri kwezi kuko nkora nk’ibilo 24 by’Ifu buri munsi, uyu warangije kwiga ubona hano ni we dufatanya.”
N’ubwo hari aho amaze kugera, agaragaza ko yahereye ku kwikenura no kwiyubakira kugira ngo ave mu ikode, gusa akaba afite icyerekezo cyiza kirimo kubaka aho azajya akorera imbangara hitaruye urugo rwe kandi akagura n’ibikoresho byisumbuyeho.
Nsabibaruta Emmanuel , Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu asanga igitekerezo cya Ayinkamiye Christine ubwacyo ari cyiza, agakangurira n’abandi gukora imirimo ibafasha kwiteza imbere.
Ati: “Igitekerezo cy’uwo mubyeyi uwacyo ni cyiza cyane kuko yabashije kwiteza imbere, avuye mu buzima bubi. Ni byo tubwira n’abandi baturage gutinyuka bagakora bahereye hasi bakagenda bazamuka. Hari ibigo bitanga amafaranga, umuntu akishyura nka 2% kandi ni make cyane.”
Ati: “Abaturage bacu ni batinyuke bibumbire mu matsinda bakorere hamwe n’Ubuyobozi bubari hafi kandi buzabafasha uko bushoboye.”
Ayinkamiye yabaye akarorero no ku bandi baturanyi be kuko hari abamaze kuyoboka uyu murimo babikuye ku gitekerezo cye.
Imbangara bazikora mu ifu y’imyumbati, bazikora ari duto ku buryo kamwe bakagurisha igiceri 10. Ayinkamiye avuga ko ku munsi akora imbangara z’ibilo 24 by’ifu bikaba bishobora no kurenga bitewe n’abakiliya yabonye.
