Ubucuruzi bwa Serivisi Mpuzamahanga (GBS) bwahanze imirimo isaga 3,000 mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu myaka itanu ishize u Rwanda ruhaye ikaze urwego rw’Ubucuruzi bwa Serivisi Mpuzamahanga (GBS) rukaba rumaze guhanga imirimo isaga 3,000 mu bigo 25 byavutse muri iyo myaka.

Byagarutsweho mu Nama yahuje u Rwanda n’u Budage yabereye i Berlin ku wa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2024, ikaba yibanze ku bufatanye bw’ibiguhu byombi mu kwimakaza ikoranabuhanga n’ubucuruzi bwa serivisi mpuzamahanga.

Iyo nama irakurikirwa n’ibindi bikorwa byo kungurana ibitekerezo bibera i Hamburg, i Darmstadt, na Munich guhera taliki ya 7 kugeza ku ya 11 Kamena 2024.

Inama ya mbere yari igamije kugaragaza intambwe imaze guterwa n’u Rwanda mu rwego rw’Ubucuruzi bwa Serivisi Mpuzamahanga, kureshya abakiliya bashya no kwimakaza ishoramari muri ubwo bucuruzi.

Inama yafunguwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutwererane mu Bukungu n’Iterambere y’u Budage (BMZ) Jochen Flasbarth, na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda Dr. Uzziel Ndagijimana.

Ibaye mu gihe u Rwanda rwiyemeje kuba igicumbi nyafurika mu bucuruzi n’ishoramari ritandukanye, by’umwihariko ubucuruzi bwa serivisi mpuzamahanga.  

Ni mu gihe kandi ibiganiro bikomeje hagati y’u Rwanda n’u Budage bigamije kwimakaza ubutwererane mu iterambere byitabiriwe n’abasaga 100 barimo abayobozi muri uru rwego, abashoramari n’abafatanyabikorwa b’ingenzi bo mu Rwanda, mu Budage no ku Mugabane w’u Burayi muri rusange.

Bitanga urubuga rwigariye rwo kurushaho gusuzuma uruhererekane rw’ubucuruzi bwa serivisi mpuzamahanga n’inyungu butanga, guhura n’ibindi bigo bitanga izo serivisi mu Rwanda ndetse no kuganira n’abanyempano b’Abanyarwanda.

Uru rwego rwatangiye gushyirwamo imbaraga na Guverinoma y’u Rwanda ruhera mu mwaka wa 2018 nyuma yo kubona ko rutanga amahirwe yo kurema imirimo myinshi kandi igezweho.

Ku bufatanye n’ibigo bitanga izo serivisi ndetse n’impuguke muri uru rwego, u Rwanda rwubatse uruhererekane ndangagaciro rwibanze ku kunoza ireme rya serivisi, korohereza bizinesi no kwimakaza ibiciro bihendukiye buri wese.

Ku nkunga ya Guverinoam y’u Rwanda n’Ikigo cy’u Budage gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (GIZ), uru rwego rwabonye inkunga ifatika irufasha kurushaho gukura.

Mu nkunga ruterwa ni uko abakozi bagenda bahabwa amahugurwa abategurira kuba indakemwa, inama zigaruka kuri uru rwego ndetse n’ubufasha bugamije kwagura ubufatanye na gahunda igamije kwimakaza umurimo hamwe n’Urugaga rw’Abikorera.

Ibyo bikorwa biterwa inkunga na GIZ GmbH muri gahunda yihariye yiswe Umurimo Unoze mu gihe cyo gutegereza umurimo.

Flasbarth yavuze ko iyo nama yabereye i Berlin yagaragaje imiterere y’urwego rw’Ubucuruzi bwa Serivisi Mpuzamahanga ndetse inagaragaza ibyitezwe kugerwaho iyo abantu banyuranye bahuje imbaraga bagaharanira kugera ku ntego imwe.

Intego nyamukuru y’u Budage ni ukubaka ubukungu n’uburumbuke busangiwe binyuze mu guhanga imirimo inoze kandi igezweho.

Minisitiri Dr. Ndagijimana, na we yongeyeho ati: “Iby’ingenzi bishyizwe imbere na Guverinoma y’u Rwanda mu bukungu, ni uguhanga imirimo inoze no kongera ibyoherezwa mu mahanga. Ubucuruzi bwa Serivisi Mpuzamahanga butanga amahirwe yo kugera kuri izo ntego zombi nk’uko bigenda no mu zindinzego.”

Yakomeje agaragaza ko gushyira imbere ayo mahirwe ari inshingano ya buri wese, uhereye ku bakora mu rwego rw’abikorera n’abanyempano bo mu Rwanda, Guverinoma n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

GBS ni uburyo bw’imitangire ya serivisi buhuza izitangwa ku rwego mpuzamahanga, gutangira serivisi ibigo aho bidashobora kwigerera, na serivisi zitangirwa mu bigo by’indashyikirwa zigamije guhuza ibikorwa by’ibigo byinshi by’ubucuruzi.

Ikigo Deloitte kivuga ko izo serivisi zishobora kubamo izijyanye n’imari, ikoranabuhanga, gutanga amasoko n’izindi zishobora gutangwa bitabaye ngombwa ko nyiri ubwite uzitanga aba ahari imbonankubone.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE