UAE ku isonga mu bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi mu 2023

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE) ari cyo gihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi kurusha ibindi mu 2023, aho cyihariye 1/2 cy’ibyo u Rwanda rwohereje mu Burasirazuba bwo Hagati.

Muri Raporo ngarukamwa yashyize ahagararagara, RDB yagaragaje ko u Rwanda rwohereje mu muhanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 3.5 z’amadolari y’Amerika (asaga Tiriyali 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda), bingana n’inyongera ya 17.2% ugereranyije n’ayo rwinjije mu mwaka 2022.

Muri iki gihe kandi, urwego rwa servisi mu byo u Rwanda rwohereje mu mahanga rwinjije arenga miliyari 1 y’amadolari y’Amerika, bigaragaza inyongera ya 18.4% ugeranyenye n’ayinjiye mu mwaka wabanje, byazamuwe kenshi na serivisi zitangwa mu ndege.

Ku rundi ruhande, ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga bifite agaciro ka miliyari 2.47 z’amadolari y’Amerika, bigaragaza inyongera ya 16,8% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Iyo rapora igaragaza ko inganda zatanze inyungu ufitika.

RDB itangaza  ko u Rwanda rwinjije miliyari 2.47 z’amadolari y’Amerika ku byoherejwe mu mahanga binyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka (ICBT)

mu gihe bucuruzi busanzwe bwari miliyari 1. 67 z’amadolari y’Amerika (hafi tiriyari 2.1 z’amafaranga y’u Rwanda).

 Igihugu cya UAE cyakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 951.1$ (hafi 1,2 tiriyari z’amafaranga y’u Rwanda) bigaragaza inyongera ya 56,9%, cyane cyane  yinjijwe n’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga.

Mu bindi bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa hakoreshejwe ubucuruzi busanzwe nk’uko bigaragara muri raporo ya RDB hari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), rwaherejemo ibifite agaciro ka miliyoni 173.5 z’amadolari y’Amerika, bigaragaza inyongera ya 10.4% ugereranyije n’umwaka wabanje. 

Ibyoherejwe mu gihugu cy’u Bushinwa  byari bifite agaciro ka miliyoni 83.9%, bigaragaza inyongera ya 5% ugeraranyije n’umwaka wabanje, Hong Kong rwoherezayo ibifite agaciro ka miliyoni 44.1 z’amadolari y’Amerika n’inyongera ya 2.6%. 

Mu Bwongereza hoherejweyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyini 37.3% bingana  n’inyongera ya 2.2% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Ibicuruzwa byoherezwa n’u Rwanda birimo, ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro ya Gasegereti, wolfram na tantalum (coltan), ibigori, ingano, ibikomoka ku matungo n’ibindi.

Mu nama ya mbere ya Komite ihuriweho y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na UAE, yateranye ku ya 7 Werurwe 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, yavuze ko mu bijyanye n’ubufatanye mu bukungu UAE ari yo iza ku isonga mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa. 

Mu mwaka wa 2022 u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 1 y’amadolari y’Amerika, avuye  kuri miliyoni 100  y’agaciro k’ibyacurujwe mu 2012, aho hagaraye inyongera ifatika mu myaka icumi.

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) n’Isoko ryo muri  UAE, yagaragaje ko byatumye habaho ubwiyongere bw’ibyoherezwa n’u Rwanda mu Burasirazuba bwo hagati, birimo ibicuruzwa byiganjemo avoka, imbuto ziribwa, n’imboga.

RDB itangaza ko Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir, mu 2023 yatwaye toni  4 595 z’imizigo, yiganjemo iyoherejwe mu mu Mujyi wa Dubai( igicumbi cy’ubucuruzi muri UAE), mu Bwongereza no mu Bubiligi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE