UAE irashinja ingabo za Sudani gutera urugo rw’ambasaderi wayo i Khartoum

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, (United Arab Emirates, UAE), zashinjije ingabo za Sudani gutera ibisasu mu rugo rw’ambasaderi wazo ruri mu murwa mukuru i Khartoum.

UAE ejo ku wa Mbere ni bwo yashinje ingabo za Sudani iki gitero, ibyo Sudani yahakanye ahubwo ibishinja umutwe witwara gisirikare bahanganye wa RSF, (Rapid Support Forces).

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko UAE yamaganye igitero yise ko ‘gikomeye’ cyagabwe n’indege kuri   ambasaderi wayo.

Gusa ingabo za Sudani zo zavuze ko ibi byakozwe na RSF ari ibikorwa by’ubugwari kandi biteye isoni.

Ingabo za Sudan zashinje inshuro nyinshi UAE gutanga inkunga y’intwaro ku mutwe wa RSF mu ntambara bamazemo amezi 17.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zahakanye ibyo birego gusa ngo hari amakuru yizewe agaragaza ko UAE itanga inkunga kuri RSF.

Sudani iri mu kaga gakomeye cyane katewe n’intamabara kuko abarenga miliyoni 45 bakeneye imfashanyo z’ibiribwa n’ibindi, naho miliyoni 12 bahunze ingo zabo berekeza mu bihugu by’abaturanyi birimo; Chad, Misiri na Sudani y’Epfo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE