U Rwanda, UAE na Malaysia binjiye mu bufatanye bwo guteza imbere AI

U Rwanda Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Malaysia basinyanye amasezerano y’ubufatanye bugamije kwihutisha ikoreshwa ry’ikiranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu buryo burambye kandi buboneye mu bihugu byo mu Majyepfo y’Isi.
Ubu bufatanye buje bwagura gahunda yo gusangira ubumenyi ihuza inzobere za AI, abayobozi mu nzego zinyuranye, n’abashakashatsi mu ikoranabuhanga.
Aya masezerano yashyizweho umukono binyuze mu kigo cy’Inounduramatwara ya Kane mu by’Inganda (Centre for the Fourth Industrial Revolution/C4IR), kigizwe n’imiyoboro y’ibihugu bitandukanye, kandi yubakiye ku bufatanye busanzweho hagati ya UAE n’u Rwanda, aho noneho Malaysia yinjijwe nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi.
Ibi bihugu bitatu byiyemeje guteza imbere imiyoborere iboneye ya AI, gusangira ubumenyi, no guteza imbere iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga ryegereye abaturage bose.
Gahunda ya C4IR AI, igiye kwagurwa, aho izaba urubuga ruhurizwaho ibikorwa bihuriweho mu bijyanye na politiki za AI, guhanga ibishya n’iterambere rirambye.
Iyi gahunda yatangijwe bwa mbere mu nama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi, World Economic Forum yabereye i Davos mu Busuwisi mu 2024, ariko ubu izarushaho guhuza ibikorwa, imishinga n’amahugurwa mu bihugu byo mu Majyepfo y’Isi.
Rwanda C4IR, nk’ihuriro riharanira guteza imbere imiyoborere ya AI no guhanga ibishya mu karere, ryatangaje ko iyi gahunda izatera inkunga imishinga yarwo y’ibanze irimo AI Innovation Lab na Global AI Summit on Africa.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda C4IR, Crystal Rugege, yagize ati: “Twiyemeje guteza imbere u Rwanda, ibihugu dukorana, n’Isi ya AI muri rusange, kugira ngo twese dushyigikirwe n’iterambere rirambye rishingiye kuri AI”.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Maleziya, Gobind Singh Deo, yagize ati: “Uyu mushinga w’icyerekezo uhuza inzobere z’Isi ku bijyanye na AI kandi ushyigikira impinduramatwara y’ikoranabuhanga idaheza n’umwe kandi inarambye.
Dusangiye ubumenyi no gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari, tugamije gukoresha ubushobozi bwa AI ku nyungu z’ibihugu byacu n’Isi yose muri rusange.”
Minisitiri w’Ikiranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga n’imirimo ikorerwa kuri murandasi muri UAE, Omar Al Olama, yari ahari ubwo hasinywaga amasezerano, ari kumwe n’abayobozi b’uru rwego rwa C4IR.
Guteza imbere gahunda ya C4IR byashyizwemo imbaraga na Leta ya UEA, yatangijwe mu 2019 ku bufatanye na World Economic Forum, ikanagenzurwa n’umuryango Dubai Future Foundation.
Umuyobozi Mukuru wa Dubai Future Foundation, Khalfan Belhoul, yagize ati: “Ubu bufatanye buzafasha ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi gukoresha neza AI n’izindi tekinoloji z’Impinduramatwara ya Kane mu Nganda.”
Umuyoboro mpuzamahanga wa C4IR, uyobowe na World Economic Forum (WEF), uhuza inzego za Leta n’abikorera mu rwego rwo guharanira ko ikoranabuhanga rishya rigirira abaturage akamaro mu buryo burambye kandi hirindwa ingaruka mbi byateza.
Binyuze muri iyi gahunda, uyu muyoboro urushaho gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi mu gushyiraho uburyo buboneye bwo gukoresha AI.
Aytug Goksu, ushinzwe imikoranire y’Umuyoboro wa C4IR muri WEF, yagize ati: “Duhuza icyerekezo cy’ibi bigo by’uturere tugamije kubaka umuryango mpuzamahanga w’abayobozi ba AI bashyigikiye iterambere ririmo buri wese.”