U Rwanda rwungutse hafi miliyari 180 Frw ku bukerarugendo bushingiye ku ndege

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere (IATA), bugaragaza ko ubukerarugendo bushyigikiwe n’indege mu Rwanda bwagize uruhare rwa miliyoni z’amadolari ya Amerika 124.9 (ni ukuvuga hafi miliyari 179.8 Frw) mu musaruro mbumbe w’Igihugu ndetse bukaba butanga akazi ku bantu 29 000 mu Rwanda.

‎Ni ubushakashatsi bwamurikiwe mu nama ya Aviation Africa Summit yiga ku iterambere ry’indege muri Afurika yabereye i Kigali kuva tariki ya 4- 5 Nzeri 2025.

‎Raporo y’ubwo bushakashatsi yiswe “The Value of Air Transport to Rwanda”, yakusanyije imibare y’umwaka wa 2023, yerekana ko hari uburyo butandukanye bwo gupima uruhare rw’ingendo z’indege mu bukungu bw’igihugu.

‎Ibipimo by’ingenzi bibiri ni umubare w’akazi n’umusanzu mu musaruro mbumbe w’igihugu utangwa n’urwego rw’ingendo z’indege, harimo kompanyi z’indege, abacunga ibibuga by’indege n’ibigo bikoreramo, abatanga serivisi zo kuyobora indege mu kirere ndetse n’inganda zikora ibikoresho byazo.

‎Mu Rwanda, ubushakashatsi bwerekana ko nibura abantu 2 900 bakora muri uru rwego mu buryo buhoraho, batangaamadolari ya Amerika  miliyoni 8.9, bingana na 0.1% by’umusanzu mbumbe wose.

‎Indi nyungu ikomoka ku musaruro w’urwego rwagutse, amafaranga akoreshwa n’abakozi ndetse n’ubukerarugendo, byose hamwe bitangaamadolari ya Amerika  miliyoni 160.1 mu musaruro mbumbe w’igihugu ndetse n’akazi ku bantu 42 000.

‎Ubukerarugendo bushyigikiwe n’ingendo z’indege butanga amadolari ya Amerika miliyoni 124.9 mu musaruro mbumbe w’igihugu kandi butanga akazi ku bantu 29 000.

‎Iyo raporo ikomeza ivuga ko ba mukerarugendo mpuzamahanga basura u Rwanda bagira uruhare rw’amadolari ya Amerika  miliyoni 688 buri mwaka mu bukungu, binyuze mu kugura ibicuruzwa na serivisi z’abacuruzi b’imbere mu gihugu.

‎Ingendo zo mu ndege zitanga inyungu nyinshi zinyuranye, aho zigira uruhare runini mu ntego z’iterambere rirambye z’Umuryango w’Abibumbye (SDGs).

‎Ingendo z’indege zorohereza uburezi, zihuza inshuti n’imiryango, zifasha gusangira imico no guteza imbere imibereho y’abaturage.

‎Iyo raporo igira iti. “Izi mbaraga zikomatanyije  zituma igihugu cyongera ubushobozi bwacyo bwo gukora, bikagira uruhare mu iterambere ry’igihe kirekire no mu kugabanya ubukene ndetse no kuzamura imibereho y’abaturage bose.”

‎Indege zigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’amakoperative y’ubucuruzi n’imiyoboro y’ubwikorezi, ndetse no mu guteza imbere ubucuruzi bwo kuri internet.

‎Ubushakashatsi bugaragaza ko toni 16 500 z’ibicuruzwa by’indege byanyuze ku bibuga by’indege byo mu Rwanda mu 2023, bigira uruhare mu byoherezwa no kuzana ibicuruzwa.

‎Raporo iti: “Igihe hari urusobe rw’ingendo rwagutse, rubasha guhindura ubuzima n’imibereho y’abaturage. Mu guhuza abantu baturuka mu mijyi itandukanye mu buryo bwihuse kandi bwizewe, indege zitanga inyungu ku bakiliya ndetse no ku bukungu muri rusange.

‎Zifatanya kugabanya intera, gutuma ubuzima burushaho kuba bwiza no gusangira imico. Mu bice by’icyaro n’ahitaruye, indege zitanga umurongo w’ingenzi wo kubona serivisi nk’ubuvuzi, uburezi ndetse n’akazi.”

‎IATA yagaragaje ko ingendo mpuzamahanga zagize 95% by’ingendo zose zavuye cyangwa zerekeje mu Rwanda mu 2023, bingana n’abagenzi 447 400.

‎Afurika ni ryo soko rinini mu ngendo mpuzamahanga zituruka mu Rwanda, ikurikirwa n’u Burayi na Amerika ya Ruguru.

‎Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko hafi abagenzi 249 800 basohotse mu Rwanda berekeza mu kindi gihugu cyo muri Afurika (bingana na 56% byose); 92 800 berekeza i Burayi (21%), naho 47 600 berekeza muri Amerika ya Ruguru (11%).

‎Imijyi 10 ikunze kuganwa cyane n’abagenzi bavuye mu Rwanda irimo Nairobi muri Kenya, Entebbe muri Uganda, Buruseli mu Bubiligi, Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Lagos muri Nigeria, Paris, Dar es Salaam muri Tanzania, Bujumbura mu Burundi na London mu Bwongereza.

‎Kuva mu 2014 ingendo mpuzamahanga mu Rwanda ziyongereyeho 23% imbere muri Afurika, ziyongeraho 326% ku bajya mu bindi bice by’Isi.

‎Abagenzi bangana na 66% basoreza urugendo rwabo mu Rwanda cyangwa bagakomeza ingendo zabo bifashishije imodoka cyangwa ubundi buryo.

‎Abagenzi bangana na 34% bagera mu Rwanda bakoresha Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ubundi bagakomereza mu bindi bihugu.

‎Biteganyijwe ko mu 2026 sosiyete y’u Rwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) izaba itwara abagenzi miliyoni 1,2 bavuye kuri miliyoni imwe yariho mu 2023/2024.

‎Biteganyijwe ko mu 2028/2029 bazaba barageze kuri miliyoni 2,1, indege zayo zigere kuri 21.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE