U Rwanda rwungutse abarufasha kubungabunga amashyamba ahahinzwe ikawa

U Rwanda rwungutse abafatanyabikorwa mu kubungabunga amashyamba ahahingwa ikawa, nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono mu mpera z’icyumweru gishize agamije gufasha abahinzi b’ikawa mu gihugu guhinga banabungabunga ibidukikije.
Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi (NAEB), Ikigo gicucuruza ikawa na shokola (JDE Peet’s) n’icyitwa Enveritas cyifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu kubungabunga ibidukikije.
Ayo masezerano yasinywe mu gihe amabwiriza mashya y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) azatangira kubahirizwa mu kwezi k’Ukuboza 2024, ashimangira ko ibihugu bigize uwo Muryango bitazongera kwakira ikawa yeze ku butaka bwarimbuweho amashyamba guhera mu 2020.
Ni muri urwo rwego ibyo bigo bitatu byatangiye amasezerano agamije gusazura ikawa ndetse n’ibidukikije by’aho ihingwa, kugira ngo u Rwanda ruzabe ruri mu bihugu bitagirwaho ingaruka nini n’ayo mabwiriza.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB Bizimana Claude, yabwiye itangazamakuru ati: “U Rwanda rwahawe inshingano itoroshye n’ayo mabwiriza mashya, kandi tugomba kugera kuri iyo ntego y’ibikenewe mu mezi make ari imbere.”
Yakomeje ashimangira ko abahinzi baciriritse b’ikawa mu Rwanda usanga babeshejweho na yo kuko bayigurisha ku masoko menshi arimo n’ay’i Burayi aho bakura inyungu itubutse.

Ati: “Tugomba gukora ibishoboka tukarinda iryo soko bakesha imibereho myiza. Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) rya Enveritas rihujwe no kugenzura ubutaka rigaragaza impinduka mu bihugu bihinga ikawa nk’u Rwanda ahaboneka abahinzi bayo benshi ndetse n’uruhererekane rw’ubucuruzi bwayo bwagutse.”
Imibare itangwa na NAEB igaragaza ko mu Rwanda harangwa abahinzi b’ikawa barenga ibihumbi 400.
Biteganywa ko Enveritas izifashisha ikoranabuhanga rigezweho rizifashishwa mu gufata amafoto y’ibyogajuru, ikoranabuhanga rya AI ndetse n’amatsinda y’impuguke asuzuma ubuhinzi mu mirima, mu giharanira ko urwego rw’ubuhinzi bw’ikawa mu Rwanda rujyanye n’amabwiriza mashya.
Ni mu gihe JDE Peet’s izakorana n’abahinzi b’ikawa mu gusazura ubutaka bwacitseho amashyamba kandi bwari busanzwe bukoreshwa mu buhinzi bw’ikawa.
Ifgisubizo kizanywe n’ibyo bigo byombi cyitezweho gufasha u Rwanda gutanga umusaruro ushimishije w’ikawa ari na ko ibidukikije birushaho kubungabunga mu buryo burambye.
Nadia Hoarau-Mwaura, Umuyobozi ushinzwe kubaka Ibiramba muri JDE Peet’s, yavuze ko banyuzwe no gukomeza kugira uruhare mu kurushaho kurwanya iyangirika ry’amashyamba binyuze mu masezerano mashya basinyanye n’u Rwanda.
Ati: “Twiyemeje kudatezuka ku gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu na za Guverinoma mu guharanira ko gushobora guhinga ikawa tunita ku bidukikije ndetse turushaho kunoza imibereho y’abahinzi.”
Ikawa igiye kumara imyaka 120 ihingwa mu Rwanda kuko yagejejwe mu gihugu n’Abamisiyoneri b’Abadage barimo Adolf von Gotzen wari uhagarariye Kiliziya Gatolika I Cyangugu.
Igihingwa cya mbere cy’ikawa cyahinzwe mu Murenge wa Mibirize mu mwaka wa 1904, nk’uko bishimangirwa na bamwe mu bahanga mu by’amateka.