U Rwanda rwugutse icapiro rigezweho riruruhura gucapisha ibitabo mu mahanga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Mu Mujyi wa Kigali huzuye icapiro rya mbere rinini mu Rwanda ry’Ikigo ‘1000 Hills Printing and Packaging Ltd’, ryitezweho kuruhura Igihugu umutwaro wo gucapisha umubare munini w’ibitabo gikeneye mu mahanga.

Iri capiro rifite imashini zigezweho zikunze kuboneka gusa mu macapiro yo ku Mugabane w’i Birayi, zifite ubushobozi bwo gucapa (printing), gutubura (multiplication) no gupakira (packaging) ibitabo byinshi mu gihe gito.

Uru ruganda rw’iryo capiro rwatashywe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri, mu gihe u Rwanda rukenera gucapa ibitabo biri hagati ya miliyoni 8 na 10 ku mwaka ariko 70% byabyo bigacapirwa mu mahanga mu gihe 30% ari byo bicapirwa mu Rwanda.

Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko ibyo bituma u Rwanda rukomeza kohereza amafaranga hanze y’Igihugu mu gihe yakabaye akomeza gukoreshwa mu gihugu imbere mu rwego rwo guhanga imirimo no kubaka ubukungu bw’Igihugu butajegajega.

Ubuyobozi bwa 1000 Hills Printing and Packaging Ltd buvuga ko uru ruganda ruzanye impinduramatwara mu gucapa no gupakira, kuko ruje kuziba icyuho ntihagire andi mafaranga y’Igihugu ajyanwa mu macapiro yo mu mahanga.

Dr. Martin Luther MAWO, Umuyobozi (Chairman) wa  1000 Hills Printing and  Packaging Ltd, yagize ati: “Icapiro ryacu rifite ubushobozi bwo gucapa bitabo 30 000 ku munsi, bivuze ko dushobora gucapa ibitabo birenga miliyoni 10 mwaka. Ku bufatanye n’inzego z’uburezi n’abandi bafatanyabikorwa twiteguye kuziba icyo cyuho cyo gicapisha ibitabo by’amashuri y’u Rwanda mu mahanga.”

Uru ruganda rutangiranye abakozi 50 bahoraho ariko intego ni ukurenza 300 bahoraho ndetse na ba nyakabyizi ibihumbi n’ibihumbi bazajya bifashishwa cyane cyane uko akazi kabonetse.

Iri capiro ryatangirijwe rimwe n’umushinga w’imyaka itatu (2024-2026) watangijwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe zAmerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), washowemo miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga miliyari zisaga 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibirori byo gutangiza umushinga IKT

Iyu umushinga wiswe USAID-Ibitabo Kuri Twese (IKT), ugamije kongera ingano y’ibitabo bigenerwa abanyeshuri mu Rwanda, ukaba watangirijwe ku ruganda rwa 1000 Hills Printing and Packaging Ltd ruherereye mu Cyanya cyahariwe Inganda i Masoro.

Urwo ruganda rushobora ruratanga icyizere ko rushobora gukora imirimo yo gucapa ibitabo byose bizakenerwa gukorwa muri uwo mushinga ugamije kongera ibikoresho byo kwigiraho n’ibyo kwigishirizaho.

Urutonde rw’imashini zigezweho ziboneka muri iri capiro rya mbere ryuzuye i Kigali:

1. Agfa Avalon N8-10 Computer to Plate System – ishobora gukora pulake (plates) 20 ku isaha;

2. Heidelberg Speed master 74 5 Colour (ya kera) – icapa urupapuro rwa 740mm kuri 520mm, ikaba ishobora gucapa kopi 8000 ku isaha ikora uruhande rumwe;

3. Heidelberg Speed master 74 5 Colour (new) – icapa impapuro za  740mm kuri 520mm , ikaba icapa kopi 8000 ku isaha imwe icapa uruhande rumwe;

4. Heidelberg Speed master 102 10 Colour – icapa impauro za 720mm kuri 1020mm, igasohora kopi 9000 ku isaha ndetse yo ishobora no gucapa impande zombi z’urupapuro inshuro imwe.

5. Ronald Web 8 Colour – Specialist B5 (170mm x 250mm) icapa inyandiko ikanatera ibirango ku bitabo birenga 20000 mu isaha, icapa impande ebyiri inshuro imwe;

6. Champion Auto Die Cutting – ifite ubushobozi bwo gukata impapuro za 1060mm x 760mm, ikaba ifite ubushobozi bwo gucapa impapuro  7000 mu isaha;

7. Heidelberg Stahl Folder – ishobora kuzinga 32 paji  660mm x 1040mm up to  pages folding, average speed is 4000-5000 signatures hourly;

•8. Muller Martini Gang Stitcher – 6 Station gathering up to A3 with online 3 Knife Trimming at an average of 25000 books per shift;

•9. Smyth Gathering and Sewing – Auto 24 Station gathering with online section sewing at an average of 110 signatures per minute, specialist A4 or B5 book sewing;

10. Smyth Sewing – stand alone section sewing at an average 110 signatures per minute, specialist A4 and B5 book sewing;

11. Aster Evo Sewing – stand alone sewing at an average 140 signatures per minute, specialist A4 and B5 book sewing;

12. Welbound 6 Station perfect binder with spine and side glue – Up to A3 Perfect Binding at maximum 1500 books per hour and 50mm thickness, maximum size 440mm x 300mm;

13. Trident 3 Knife Trimmer – can trim books 3 sides at an average of 4000 books per hour, size up to 440mm x 300mm;

14. Muller Martini Perfect Binder – 18 station perfect binder, maximum thickness 60mm, maximum size 420mm x 305mm, average speed 2000 books per hour.

15. Champion Guillotine – up 1150mm width cutting with programme facility.

16. Joy Nipping – specialist signature and book nipping up to A3 size;

17. Atlas Copco compressor & Generator 250kva KAESER, compressor and Dryer;

 18. Heidelberg Stahl Folder – maximum size 660mm x 1040mm up to 32 pages folding, average speed is 1000-2000 signatures hourly

19. JIC IR and UV Coating – infra red and UV flood coating up to A2 size.

Iyi mashini ni yo ya mbere ihambaye igeze mu rwego rw’amacapiro mu Rwanda
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Mugabo Andre says:
Nzeri 18, 2024 at 9:34 pm

Nibyiza cyaneee kugira iryo capiro

RUHINDA JOHN PIUS says:
Nzeri 24, 2024 at 9:01 pm

Numushinga mwiza, Igihugu kizunguka byinshi.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE