U Rwanda rwoherereje u Buhinde uwo bukurikiranyeho iterabwoba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwoherereje Leta y’u Buhinde Salman Khan ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba watawe muri yombi nyuma y’ubusabe bwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol).
Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iz’u Buhinde zahererekanyine uyu mugabo ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Bivugwa ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 9 Nzeri 2024, akaba yatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera mu gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubutabera.
John Bosco Siboyintore, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu akaba n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside bahungiye mu mahanga, yavuze ko yahamije ko ubusabe bwo guta muri yombi Salman Khan bwatanzwe na Guverinoma y’u Buhinde ibugeza kuri Interpol tariki ya 2 Kanama.
Yemeje ko Hari n’abandi bakoranaga bafungiye mu Gihugu cyabo ariko uyu yari yagerageje gucika aza mu Rwanda, ari na ho Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanya na Interpol mu kumuta muri yombi n’umuntu ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.
Siboyintore yagize ati: “Byahise bimenyeshwa Leta y’u Buhinde ko umuntu bwashakishaga yafatiwe mu Rwanda, hanyuma tariki ya 19 Ukwakira Leta y’u Buhinde yoherereza iy’u Rwanda ubusabe bumusaba. Nyuma yo gusuzuma ubwo busabe, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yemeje ishingiro ry’ubwo busabe ku itariki 12 Ugushingo, atanga uburenganzira bwo gutanga Salman Khan.”
Yavuze ko nubwo u Rwanda n’u Buhinde bidafitanye amasezerano yo guhanahana abanyabyaha ariko itegeko ry’u Rwanda rirebana no guhanahana abanyabyaha harimo ingingo ko hari igihugu gisabye umunyacyaha hashobora gukorwa amasezerano ku bwumvikane y’uko nihagira uwo ruzasanga ku butaka bwaho kizamutanga.
Ubushinjacyaha Bukuru bugaragaza ko igikorwa u Rwanda rukoreye u Buhinde kigaragaza ibikwiriye kuba bikorwa n’ibihugu byose mu butwererane bugamije kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
By’umwihariko u Rwanda rugaragaza ko na rwo rwagiye rukorerwa iki gikorwa cyo kohererezwa abanyabyaha, rukaba rwifuza ko byakabaye umuco kuri buri gihugu mu kwimakaza ubutwererane bushingiye ku kurwanya ibyaha.
Siboyintore yagaragaje ko mu gihe Isi yose yugarijwe n’ibyaha byambukiranya imipaka birimo icuruzwa ry’abantu, gukora amafaranga, iterabwoba n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, kuri ubu bitakiri ibyaha bishobora kubangamirwa n’uko umuntu yarenze umupaka.
Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA), Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’Igihugu bishimangira ko u Rwanda atari ubwihisho bw’abanyabyaha, bityo gutanga umunyabyaha wa mbere bikwiye kubera n’abandi isomo.






