U Rwanda rwohereje mu mahanga ibifite agaciro k’amadolari 19,514.881

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize ibyo u Rwanda rwohereje hanze byinjije 19,514.881 z’amadolari y’Amerika.
Ibyo byerekana ko u Rwanda rwiyemeje gushimangira iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi.
Icyayi cy’u Rwanda gikomeje kuza mu bicuruzwa biyoboye byoherezwa mu mahanga, kizamura ubukungu burambye kandi gitanga amahirwe menshi ku bashoramari.
NAEB itangsza ko mu cyumweru gishize (18-22 Ugushyingo 2024), hoherejwe mu mahanga mega toni 96 (967MT) z’cyayi , cyinjiza amadolari y’Amerika 3,101.307.
Icyumweru gishize, mega toni 548 (548MT) z’ikawa zoherejwe hanze, zinjiza amadolari y’Amerika 2,971.937.
Kawa yu Rwanda izwiho ubwiza n’uburyohe bwihariye ntagereranywa, bituma yogaragaza Ari ku baguzi ndetse n’abashoramari ku rwego rw’Isi.
Muri icyo cyumweru kandi u Rwanda rwohereje hanze mega toni 645 (645MT) z’imbuto n’imboga byinjiza amadolari y’Amerika 1.005.672.
Kuva ku ya 18 kugeza ku ya 22 Ugushyingo 2024, ibikomoka ku nyamaswa byari mega toni 374 z’amata, ibikomoka ku mata, inyama, amafi, amagi byinjije amadolari y’Amerika 471.851.
Kohereza indabyo byinjije amadolari z’Amerika 37.583 kuri mega toni 7 (7MT) zoherejwe hanze.




