U Rwanda rwohereje irindi tsinda ry’abasirikare b’abapolisi muri Mozambique 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rwohereje itsinda rishya ry’abasirikare n’abapolisi mu butumwa bwo guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. 

Igikorwa cyo kubasezeraho cyabereye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu muhango wayobowe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa  Vincent B. Sano. 

Bagiye gusimbura bagenzi babo bamaze umwaka bari muri ubu butumwa mu majyaruguru ya Cabo Delgado.

Maj Gen Nyakarundi yashimangiye agaciro ko kwimakaza ikinyabupfura n’umurava wagaragajwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu myaka itanu ishize. 

DIGP Sano na we yasabye inzego z’umutenao z’u Rwanda kwimakaza ubufatanye kandi bakirinda amakosa ashobora guhindanya isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. 

Mu myaka itatu ishize, inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zageze ku kintu ntambwe ishimishije mu gusenya umutwe w’iterabwoba wa Al Sunna Wa Jama (ASWJ). 

Ibyo byihebe byirukanywe mu bice zari zarahinduye indiri mu Turere twa Mocimbao da Praia na Palma. 

Ibyo byatumye abaturage benshi bari barataye  ibyabo bongera gutahuka, ibikorwa by’iterambere birongera birasubukurwa. 

Itsinda ryerekeje muri Mozambique riyobowe na Maj. Gen. Emmy Ruvusha ugiye gusimbura Maj. Gen. Alexis Kagame. 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE