U Rwanda rwohereje hanze ibyinjije asaga miliyari 6

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize gihera ku itariki ya 4- 8 Werurwe u Rwanda rwohereje hanze ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 6.
Ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa, icyayi n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje hanze bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 5 082 835, akaba asaga miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda.
NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize guhera ku itariki ya 4- 8 Werurwe 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga Mega Toni 82 z’ikawa zinjije amadolari y’Amerika 338 769. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 4.13.
Mu cyumweru gishize kandi NAEB itangaza ko u Rwanda rwohereje mu mahanga Mega Toni 1 164 z’icyayi zinjiza amadolari y’Amerika 1 842 362. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 1, 58.
U Rwanda rwohereje hanze imbuto zingana na Mega Toni 327, zinjije amadolari y’Amerika 303 944. Igiciro mpuzandengo cyari amadolari y’Amerika 0,93 ku kilo.
Izo mbuto zoherejwe muri Afurika n’Aziya.
Ibindi bicuruzwa byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize harimo amata n’ibiyakomokaho, ibikomoka ku nyamaswa, inyama, amagi, amafi byinjije amadolari y’Amerika 1 664 882
Ibinyampeke, ibinyamisogwe, ifu, ibinyamavuta n’ibindi byoherejwe hanze byinjije amadolari y’Amerika 932 878. Byoherejwe muri Afurika, Aziya no mu Burayi.


