U Rwanda rwizihije Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere

Kuri uyu wa 10 Kanama 2022, u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 5 Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere. Ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare hatangwa serivisi z’irangamimerere ndetse hanatangizwa uburyo bw’iyakure buzafasha abanditsi b’irangamimerere gukurikirana amasomo abongerera ubumenyi.
Imiryango yahawe serivisi yo kwemera abana ku babyeyi batashyingiranwe, kuva uyu munsi ni serivisi yinjiye mu ikoranabuhanga ry’irangamimerere. Hagaragajwe kandi uburyo umuturage ashobora kwisabira icyangombwa anyuze ku rubuga Irembo.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula, yagize ati: “Kwizihiza uyu munsi bidufasha gusubiza amaso inyuma tukareba aho tuvuye, tukareba n’imbere, tukareba ibibura kugira ngo Umunyarwanda agire serivisi nziza z’irangamimerere, twibuka ko ari n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2021-2022 muri serivisi z’irangamimerere; handitswe abana bavutse 14,861, hashyingiwe imiryango 1042, handukuwe abitabye Imana 225, hanandukurwa imiryango 13 yari yarashyingiwe ikaza gutandukana.
Ikoranabuhanga ry’irangamimerere mu Rwanda rimaze kugira ibitabo 7 bitanga serivisi ku baturage; kwandika uwavutse, kwandukura uwapfuye, gutesha agaciro ishyingirwa, kwemera umwana, kubera umubyeyi umwana utabyaye, ubutane n’ishyingirwa.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: “Irangamimerere ni isoko y’igenamigambi n’iterambere”.
Uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku italiki ya 10 Kanama mu rwego rwo kumenyekanisha muri rubanda akamaro ko kwandikisha ku gihe ibikorwa byose by’irangamimerere by’umwihariko ivuka n’urupfu.




