U Rwanda rwiyemeje kurushaho kubaka ahazaza h’Isi hasangiwe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Imyaka 60 irashize u Rwanda rwinjiye mu Muryango w’Abibumbye, urwego ruri hejuru y’izindi mu kugira uruhare rukomeye mu bwumvikane bw’ibihugu, mu guharanira iterambere, amahoro n’umutekano birambye.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kurushaho kwimakaza ubufatanye n’amashami atandukanye y’uyu Muryango mu guharanira iterambere ry’Abanyarwanda ndetse n’iry’abatuye Isi bose binyuze mu gutanga umusanzu warwo mu nzego zose zishyirwamo imbaraga hagamijwe kubona inyungu zihuriweho.

Uhereye ku kubungabunga ibidukikije, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’Ikirere, kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, guhangana n’ubuhunzi, guteza imbere ikoranabuhanga n’ibindi, ukageza ku bikorwa by’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi, u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu rutizigamye.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, ku wa Mbere taliki ya 24 Ukwakira 2022, ubwo u Rwanda rwifatanyaga na Loni mu kwizihiza iyo sabukuru y’imyaka 60 y’ubufatanye n’ubwuzuzanye. Ku wa 18 Nzeri 1962 ni bwo u Rwanda rwemejwe nk’umunyamuryango wemewe wa Loni.

Uwo munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bugamije ahazaza heza, hasangiwe kuri bose.” Ku wa Mbere, ni na bwo Umuryango w’Abibumbye wizihije isabukuru y’imyaka 77 umaze utangiye gukora byemewe, nyuma yo kwemezwa kw’amahame awugenga.

Umuhango wo kwizihiza isabukuru y’u Rwanda na Loni witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Guverinoma, amashami ya Loni akorera mu Rwanda, abadipolomate ndetse n’abahagarariye inzego z’abikorera.

Mu ijabo rye, Dr. Biruta yagize ati: “Nubwo twanyuze mu bihe bigoye, twigiye ku hahise kandi duhitamo kwibanda ku hazaza ndetse n’ibyiza dushobora kugeraho dufatanyije nk’abagize Umuryango Mpuzamahanga. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi, yateguwe Igihe kirekire yashyirwaga mu bikorwa, Umuryango Mpuzamahanga warararebereye ariko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Loni mu kuzahura ukuri kw’amateka. ”

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rutazatezuka ku gutanga umusanzu wo guhangana n’imbogamizi zihuriweho mu bijyanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo, kurinda uburenganzira bw’impunzi n’abasaba ubuhungiro, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi byinshi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP) Maxwell Gomera, yashimangiye ko mu gihe Umuryango Mpuzamahanga wirengagije u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwashikamye ku rugendo rw’iterambere no kwigira kw’abarokotse Jenoside mu buryo butangaje.

Ati: “Igihugu cyanyu ni urugero rwiza rw’uburyo ibihugu bishobora gukorera hamwe mu buryo buri ku murongo, byibanda ku bikenewe mu kugera ku ntego mpuzamahanga.”

Gomera yashimangiye ko ubufatanye mpuzamahanga ari bwo bwafasha guverinoma guhuriza hamwe imbaraga mu guhangana n’ibibazo bisangiwe kandi buri gihugu kikagera ku nyungu z’ibyo cyiyemeje kugeraho.

Mu birori byo kwizihiza iyo sabukuru kandi, hanagarutswe ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda n’uruhare ntagereranywa rukomeje kugira mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’imbaraga rushyira mu kubaka amahoro ku bufatanye na Leta zitandukanye.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kohereza abasirikare 73,569 mu butumwa butandukanye bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Mbaranga Gasarabwe, Umunyarwandakazi wahagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Butumwa bw’amahoro muri Mali (MINUSMA) kuva mu 2015 kugeza mu 2021, yavuze ko umwihariko w’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ushingiye ku ndangagaciro yo kwishakamo ibisubizo bikuraho isoko y’amakimbirane, bikajyana no guhozaho mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki z’amahoro n’ubwiyunge.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE