U Rwanda rwiteze umusaruro ufatika ku nama ya 3 ya EACJ rwakiriye 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

U Rwanda rwizeye ko Inama ya 3 y’Abacamanza b’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) iteraranira i Kigali guhera kuri uyu wa 18 na 19 Gashyantare, izubakira ubushobozi kurushaho inzego z’Ubutabera zarwo.

Ni inama yitabirwa n’abayobozi batandukanye basaga 250 barimo ba Minisitiri b’Ubutabera bakaba n’Intumwa Nkuru za Leta mu bihugu bigize EAC, abanyamategeko n’abandi batandukanye bazava hirya no hino ku Isi.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare, Ubuyobozi bwa EACJ bwatangaje ko iyo nama izigirwamo uburyo bwo gukemura ibibazo byugarije urukiko, gukarishya ubumenyi bw’abacamanza n’izindi ngingo zitandukanye.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Mutabazi Harison, yagaragaje ko iyo nama ifitiye akamaro Urwego rw’Ubucamanza bw’u Rwanda.

Yagize ati: “Muri iyi nama hari abacamanza n’abanditsi b’inkiko batumiwemo, hazabamo ibiganiro byinshi bijyanye n’ubuhuza n’uburyo imanza zirangizwa n’ibindi. Ubumenyi dukura mu nama nk’izingizi zateguwe n’uru rukiko ni kimwe mu bintu bidufasha cyane cyane mu guca imanza muri rusange”.

Uretse inama igiye kuba hateganyijwe n’inama z’abacamanza baziga ku bibazo bitandukanye biri mu bihugu bya EAC, aho bazongera guteranira i Kigali tariki ya 24 kugeza tariki ya 27 Gashyantare 2025.

Iyo nama ngarukamwa y’abacamanza na EACJ, yitezweho kuganirirwamo ingango zitandukanye zirimo izerekeranye n’ibibazo byugarije urwo rukiko n’uburyo bwo kubikemura.

Urukiko rwa EACJ rwashinzwe mu 2001, rugamaje gukemura ibibazo ibihugu hagati yabyo bifitanye cyangwa se ibibifitanye n’umuryango ubwawo.

Ni urukiko rufite icyiro mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania, aho abacamanza, Umucamanza Mukuru na Perezida warwo bakorera imirimo y’ubutabera umunsi ku munsi.

Nubwo rumaze imyaka 23 rubayeho, ni ubwa gatatu rugiye gukora inama ihuza abacamanza barwo.

Perezida wa EACJ Kayobera Nestor, yabwiye itangazamakuru ati: “Nkimara gutorwa mu mwaka wa 2021 navuze ko abacamanza batakomeza kuba bakorera muri Arusha gusa, nsaba ko twazajya tujya gukorera inama mu bihugu bigize Umuryango. Twatangiriye i Bujumbura, twanizihizaga imyaka 20 urukiko rumaze rubayeho.”

Yongeyeho ati: “Mu mwaka wa 2022 twagiye gukorera muri Uganda tumarayo iminsi 4. Iyi ni inama ya 3, ni inama izaba ari iyabacamanza y’iminsi ibiri.”

Iyi nama iritabirwa na ba Perezida b’Inkiko z’Ikirenga mu bihugu bya EAC, abacamanza bo mu nkiko zo mu bihugu by’Akarere, ba Minisitiri, Intumwa nkuru za Leta, abayobozi b’inzego n’imiryango Itari iya Leta mu bigihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Hari kandi abagize Inteko Zishinga Amategeko z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, abanyamategeko, abashakashatsi mu by’amategeko, abahagarariye imiryango itari iya Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, ndetse n’abandi bantu bafite uruhare rukomeye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange.

Ingingo ziganirwaho harimo kurebera hamwe ibibazo urukiko rwa EACJ ruhura na byo, guharanira ubusugire bw’ibihugu, kuringaniza ubwigenge bw’Inkiko n’Inyungu z’Akarere.

Barasesengura ishyirwa mu bikorwa n’iyubahirizwa ry’imyanzuro y’Urukiko rwa EACJ n’Inkiko zo mu bihugu, harebwa amahirwe n’imbogamizi bihari.

Hararaberwa hamwe kandi igituma imanza zitihutishwa mu muzaregewe Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba ku Bibazo bijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu.

Bazagaruka kandi ku bucuruzi bwambukiranya imipaka n’ingaruka zabwo ku Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, baganagaruke ku Ikoranabuhanga ryUbwenge Muntu buhangano (AI) n’uburyo bwakomeza gutezwa imbere bukagera no mu butabera. 

Inama y’Ubucamanza y’Urukiko rwa EACJ ni urubuga rutanga amahirwe yo kugirana ibiganiro byagutse ku bibazo by’ubucamanza n’amategeko biriho ubu ndetse n’ibiri kwaduka.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE