U Rwanda rwiteze Laboratwari ya miliyari 7 Frw ipima amabuye y’agaciro

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) bwatangaje ko u Rwanda rugiye kwiyuzuriza Laboratwari y’ubumenyi bwo mu nda y’Isi (geoscience laboratory) igenewe gupima ubwiza n’imiterere y’amabuye y’agaciro mbere yo koherezwa mu mahanga no ku bindi bikorwa.

Biteganyijwe ko izatangira gukora byuzuye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027.

RMB ivuga ko iyo laboratwari izatanga serivisi z’ingenzi ku nganda zicukura amabuye y’agaciro, zirimo isesengura ryimbitse ry’ubwoko n’ingano y’amabuye, bikazafasha mu ifatwa ry’imyanzuro ku ishoramari, ubucukuzi ndetse n’imisoro.

Ni igikorwa remezo kandi cyitezweho gutanga ibisubizo ku bijyanye n’ubushakashatsi kuri ayo mabuye, icyemezo cyo kohereza amabuye mu mahanga no kubungabunga ibidukikije.

RMB yatangaje ko iyi laboratwari iri kubakwa i Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, aho ibikorwa byo kuyubaka bizatwara ingengo y’imari y’agaciro ka miliyari 7.2 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ni mu gihe miliyari 3.8 zamaze gushorwa kuva ibikorwa byo kuyubaka byatangira mu 2019, hakaba hateganyijwe izindi miliyari 3.4 ngo yuzure neza.

Mu kiganiro n’abagize Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) tariki 15 Nyakanga, Umuyobozi Wungirije wa RMB Alice Uwase, yemeye ko kutaboneka kw’amafaranga ahagije kwatumye imirimo yo kuyubaka igenda buhoro. 

Aha yashimangiraga ibyagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.

Yavuze ko kandi Leta yashyize amafaranga ahagije muri gahunda y’ingengo y’imari y’uyu mwaka kugira ngo ikibazo cy’amikoro gikemuke.

Uwase yavuze ko nubwo ibikoresho byose byifashishwa mu gusesengura byamaze kugera kuri laboratwari bigatuma ishobora gupima ingero nyinshi z’amabuye y’agaciro, imbogamizi yasigaye ari ibikoresho by’imashini bifasha mu gusya amabuye bikaba bitaraboneka.

Icyakora Uwase yavuze ko RMB yabonye kompanyi hanze y’igihugu , bityo igisigaye ari ukubyinjiza mu gihugu.

Yagize at: “Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka yatangiye tariki ya 1 Nyakanga, hashyizweho miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda zigenewe kugura ibindi bikoresho bisigaye.”

Uwase yavuze ko nibimara kugera mu Rwanda bizashyirwa ahabigenewe, bigakoreshwa ku buryo laboratwari izatangira gukora neza, aho gutangira kubishyira ahabigenewe biteganyijwe muri Mata 2026, naho ibikorwa nyirizina bikaba byatangira muri uwo mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027.

Yongeyeho ko RMB yihaye intego y’uko laboratwari izaba yatangiye kwinjiza inyungu mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Yagize ati: “Iya miliyari 3 izifashishwa mu gutuma laboratwari ikora neza, ikaba ingeri nyinshi z’amabuye, bityo ikinjiza amafaranga. Kuva ubwo, ibindi bikorwa byo kuyagura bizajya bikorwa hakoreshejwe amafaranga izajya yinjiza aho gukomeza kugenerwa ingengo y’imari ya Leta,”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE