U Rwanda rwitabiriye Inteko Rusange ya Interpol ya 90 mu Buhinde

Itsinda ry’intumwa z’u Rwanda ryitabiriye Inteko Rusange ya 90 y’Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol), yatangiye ku wa Kabiri taliki ya 18 Ukwakira 2022, u Rwanda rukaba rwarakiriye Inteko Rusange nk’iyi ubwo yabaga ku nshuro ya 84 mu Gushyingo 2015.
Intumwa z’u Rwanda kuri ubu ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col (rtd) Jeannot Ruhunga ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe imiyoborere n’abakozi DCG Jeanne Chantal Ujeneza, bakaba bari mu Murwa Mukuru w’u Buhinde, New Delhi, guhera ku wa Mbere.
Ku munsi wa mbere w’Inteko Rusange ya Interpol ibaye ku nshuro ya 90, intumwa z’u Rwanda zaboneyeho umwanya wo kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye ba Polisi n’ab’izindi nzego zishinzwe kubahiriza amategeko zo ku mugabane w’Afurika ndetse n’u Burayi.
DIGP Ujeneza, mu nama yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi yo mu gihugu cya Pologne, Gen. Jaroslaw Szymczyk; baganiriye ku buryo inzego zombi; Polisi y’u Rwanda n’iya Pologne zagirana ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano, kubaka ubushobozi no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
DIGP Ujeneza kandi yagiranye ibiganiro n’intumwa za Polisi ya Repubulika ya Tchèque ziyobowe na Col. Sarka Hvrankova, ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga. Baganiriye ku buryo bwo gushyiraho ubufatanye cyane cyane mu guteza imbere ubushobozi bw’inzego zombi za Polisi.
Hagati aho, intumwa z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cya Turkiya, Bwana Mehmet Aktas, wishimiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Turukiya.
Mu zindi nama zitandukanye, intumwa z’u Rwanda zabonanye n’Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi ya Botswana, Bwana Phemelo Ramakorwane, Umuyobozi wa Polisi yo mu bwami bwa Eswatini, Bwana William Dlamini, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Namibiya, Lt. Gen Joseph Shimweelao Shikongo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Zimbabwe, Bwana Tandabantu Godwin Matanga, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Bubiligi, Bwana Marc Mesmaeker.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku kubaka no gushimangira ubutwererane n’ubufatanye mu byerekeranye no gucunga umutekano.
Inteko rusange ya 90 y’Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga, yatangiye ku wa Kabiri taliki ya 18 Ukwakira. Biteganyijwe ko ku munsi wayo wa Kabiri yiga ku gushimangira uburyo bwo gutahiriza umugozi umwe mu gushaka ibisubizo by’ibyaha bimunga ubukungu na ruswa, imiyoborere myiza, gukusanya no gusesengura amakuru ndetse n’ingamba zo kunoza ibikorwa by’ubufatanye.

