U Rwanda rwiyemeje kubaka ubushobozi bw’aboherezwa mu butumwa bw’amahoro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 6, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Guhera ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza, i Accra muri Ghana hateraniye Inama Mpuzamahanga yiga ku butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye Loni, yitezweho gushimangira ukwiyemeza kw’ibihugu mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Isi.

Muri iyo nama y’iminsi ibiri yo ku rwego rwa ba Minisitiri, u Rwanda rwahagarariwe n’itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal yashimangiye ukwiyemeza k’u Rwanda mu kubaka ubushobozi bw’ingabo zoherezwa muri ubwo butumwa, mu guharanira ubuziranenge bw’ibikorwa byabo.

Yavuze kandi ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu kongera ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukusanya amakuru no mu buryo bworohereza abasirikare mu ngendo bakora mu bice bigoranye babungabungamo amahoro.

Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na Visi Perezida wa Ghana Alhaji Dr. Mahamudu Bawumia, ikaba iteganyijwe gusozwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza.

Ubuyobozi bwa Loni buvuga ko iyo nama ari amahirwe ibihugu bihuriye muri uyu Muryango yo kwiyemeza guhuriza hamwe imbaraga mu kurushaho kunoza ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro bitanga ku baturage bahabwa uburinzi.

Uyu munsi abahagarariye ibihugu byabo babonye umwanya wo gusuzuma ingingo z’ingenzi zirebana n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ndetse baboneraho no kugaragaza icyo buri gihugu cy’umunyamuryango wa Loni cyiyemeje mu kurushaho gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ukwiyemeza gukomeje kubaho mu gihe hakomeje kugaragara ingorane zitigeze zibaho mu bindi bihe byashize, iyo nama yibanze ku kureba uburyo bwakoroshya ibikorwa byo kurinda abasivili, gushyiraho uburyo bwizewe bw’itumanaho no guhangana n’ikwirakwizwa ry’ibihuha ku bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Bibanze no ku ngingo zirebana no kubungabunga amahoro n’umutekano, ubuzima bwo mu mutwe bw’abajya mu butumwa bw’amahoro ndetse n’ingingo zihariye zirebana n’uruhare rw’abagore mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ubutumwa bwatanzwe n’Ubunyamabanga bwa Loni buragira buti: “Ibikorwa byo kubungabunga amahoro ni igihamya gikomeye cy’ubutwererane bw’ibihugu mu gushaka ibisubizo. Ni muri urwo rwego, kurushaho kunoza imikorere bisaba kwimakaza no kwagura ubufatanye, no mu nzego zirimo imyitwarire ndetse no guharanira uburambe aho ibihugu bihuriye mu Muryango bitanga umusanzu w’ingenzi.

Muri iyo nama, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zatangaje inkunga ya miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika yo gushyigikira ibikorwa by’abagore mu mushinga w’ibanze washyiriweho guteza imbere ibikorwa byabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

Ni umushinga ugamije kuvugurura ibikoresho by’ubwirinzi bigenerwa abagore boherezwa mu butumwa bw’amahoro, bikaborohereza uburyo bwo kurushaho gutanga umusaruro mu butumwa bw’amahoro.

Nanone kandi uyu mushinga, uzafasha kugabanya imbogamizi zatumaga abagore badatanga umusanzu ungana n’uw’abagabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bya Loni.

Ibindi bihugu byafashe iya mbere mu gushyigikira uwo mushinga hazamo Ghana na Netherlands, na Zambia, aho abagore bazagenerwa imyenda ikingira ibice by’ingenzi by’umubiri.

Hagati aho, ku munsi wa mbere w’iyo nama Minisitiri Marizamunda yagiranye ibiganiro n’Intumwa yihariye ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Denmark Holger K Nielsen, byibanze ku kurushaho kunoza ibikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse no kurushaho kwagura ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 6, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE