U Rwanda rwitabiriye inama isanzwe ya 18 ya ICGLR

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 25, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, bitabiriye inama isanzwe ya 18 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR), yahuje Abaminisitiri bo mu Karere, aho yabereye i Luanda muri Angola.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze ari twitter, yatangaje ko iyi nama ari ngarukamwaka.

Yagize iti: “Inama ngarukamwaka igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’Inama Mpuzamahanga y’Umuryango ICGLR.”

Iyi nama kandi yibanze ku mahoro, umutekano ndetse n’iterambere mu Karere k’ibiyaga bigari.

Kugeza ubu hategerejwe itangazwa ry’imyanzuro y’inama isanzwe ya 18 ya ICGLR. 

Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ry’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ryashinzwe ku gitekerezo cyatanzwe n’ibihugu birimo u Rwanda,  kugira ngo Abagize Inteko Zishinga Amategeko batange umusanzu wabo, mu gufasha kugarura amahoro n’iterambere rirambye mu Karere.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 25, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE