U Rwanda rwishyuje miliyari 86 Frw UK itarahagaritse gahunda y’abimukira

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 4, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Guverinoma y’u Rwanda yishyuje iy’u Bwami bw’u Bwongereza (UK) miliyoni 50 z’Amapawundi, ni ukuvuga miliyari zirenga 86 z’amafaranga y’u Rwanda, kubera ko yananiwe guhagarika mu nzira zemewe gahunda y’ubufatanye mu gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’abimukira. 

Ishyaka ririri ku butegetsi ryatesheje agaciro amasezerano u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda mu minsi yo guhatanira kuguma ku butegetsi mu mwaka ushize, nyuma y’imyaka ibiri ibihugu byombi byari bimaze biyashyizeho umukono.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko u Bwongereza butahagaritse amasezerano nk’uko bwayatangije mu buryo bwemewe, bugasaba u Rwanda kureka kwishyuza binyuze mu cyizere ibihugu byombi bifitanye.

Unuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yavuze ko u Bwongereza bwasabye u Rwanda kwirengagiza kwishyuza bishingiye ku cyizere n’ubwumvikane burangwa hagati y’ibihugu byombi, none ngo icyo cyizere u Bwongereza bwagitakaje bufatira u Rwanda ibihano. 

Yagize ati: “U Bwongereza bwasabye u Rwanda kutabwishyuza bushingiye ku cyizere n’umwuka mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi. Ariko, u Bwongereza bwasenye icyo cyizere binyuze mu bihano bidafututse bihatira u Rwanda guhara umutekano w’Igihugu biherekejwe n’amagambo asebanya yavuzwe na Minisitiri ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari Lord Collins.”

Yakomeje agira ati: “Ubu rero tugiye gukurikirana aya mafaranga u Bwongereza busabwa gutanga nk’uko biteganywa n’amategeko kubera ko bwananiwe guhagarika amasezerano mu mucyo nk’uko bwabyiyemeje.” 

U Bwongereza busabwe kwishyura ako kayabo mu gihe bwamaze kugaragaza ko bubogamiye kuri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mugambi wayo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. 

Nyuma y’aho Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe Ububanyi n’Amahanga David Lamy, aganiriye n’Abakuru b’Ibihugu b’u Rwanda na RDC mu mpera z’ukwezi gushize, igihugu cye cyahise gifatira u Rwanda ibihano. 

U Bwongereza kandi bwahise bwemerera Leta ya Congo inkunga ya miliyoni 14.6 z’Amapawundi yiswe ay’ubutabazi ashyirwa mu gufasha abababaye kurusha abandi mu Burasirazuba, kuri ubu hagenzurwa n’inyeshyamba za M23.

Ku rundi ruhande Lord Collins, Minisitiri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Akarere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko u Rwanda rukorana n’umutwe w’Iterabwoba wa ADF uheruka kwica abasivili 70 mu rusengero rwo mu Burasirazuba bwa Congo. 

Nubwo yandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yisegura, ntabwo biravuguruzwa mu nzira yemewe nk’uko byatanatangajwe ku mugaragaro imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza. 

Madamu Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda rwamaze koherereza u Bwongereza ubutumwa bwishyuza icyiciro gikurikira cya miliyoni 50 z’Amapawundi kigomba gutangwa mu kwezi kwa Mata 2025 nk’uko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye.

Muri ayo masezerano atarahagarikwa mu buryo bwemewe nk’uko yasinywe, kugeza mu mpera za 2024 u Bwongereza bwari bumaze kwishyura u Rwanda miliyoni 270 z’Amapawundi.

Amasezerano kandi ateganya ko u Bwongereza bugomba kwishyura u Rwanda ikindi cyiciro cya miliyoni 50 z’Amapawundi mu 2026.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 4, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE