U Rwanda rwikomye ijambo rutwitsi rya Perezida w’u Burundi muri Congo

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ijambo rutwitsi rinyuranya no kubumbatira ubumwe bw’Abanyafurika Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa ku wa 21 Mutarama 2024.
Imbere y’urubyiruko rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Perezida Ndayishimye yarihanukiriye akangurira urubyiruko guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, n’izindi mvugo zibiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Ndayishimiye yavuze kandi ko “ari ngombwa gukomeza urugamba kugeza abaturage b’u Rwanda nabo batangiye kotsa igitutu”, yongeraho ati: “Ndibaza ko n’urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera kuba imfungwa mu karere”.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibyo birego rutwitsi bidafite ishingiro bibiba urwango n’amacakubiri kandi bikanashyira mu kangaratete amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Guverinoma yavuze ko imvugo z’urwango Perezida Ndayishimiye yakoresheje nk’Umuyobobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe urubyiruko, amahoro n’umutekano, mu Nama yiswe ko ari iy’Umuryango, ziteye inkeke.
Leta y’u Rwanda ivuga ko biteye inkeke kuba uwo ari we wese yagerageza “guhamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika ubutegetsi.
Guverinoma y’u Rwanda yagize iti: “Biteye inkeke kuba umuntu yahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika Guverinoma yarwo, ariko kuba byakorwa n’Umuyobozi w’Igihugu cy’abaturanyi, abikoreye mu rubuga rw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ni ukudashishoza gukabije no guhonyora amahame shingiro y’uwo Muryango.”
Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko nta nyungu ifite gushoza itambara mu baturanyi, kandi ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu Karere no hanze yako mu guharanira umutekano n’iterambere rirambye.
Umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’ymu Rwanda n’u Burundi mu mpera z’umwaka ushize ubwo Perezida Ndayishimiye yashinjaga u Rwanda gucumbikira inyeshyamba za RED-Tabara.
Ni nyuma y’igihe gito cyari gishize uwo mutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Burundi ugabye igitero simusiga uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni igitero bivugwa ko cyiciwemo abantu mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bw’u Burundi.
Leta y’u Rwanda yavuze ko ntaho ihuriye n’icyo gitero inasaba Leta y’u Burundi gushaka amakuru inyuze mu nzira za dipolomasi, ariko Leta y’u Burundi ihitamo guhita ifunga imipaka n’u Rwanda.
Bibaye mu gihe inzobere za Loni zishinja igisirikare cy’u Burundi gufatanya mu buryo bunyuranye n’ubuzwi n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu mirwano n’inyeshyamba za M23 zikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibyo byatumye Leta y’u Burundi ijya ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC mu cyerekezo cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitwaje kurushinja gukorana n’imitwe y’iterabwoba ibarwanya bananiwe guhangana na yo.
Impuguke mu bya Politiki mpuzamahanga zivuga ko ukwiyunga kw’ibihugu byombi mu kurwanya u Rwanda bifitanye isano mu gushaka urwitwazo rwo gushaka aho begeka inshingano zananiranye bigateza ibibazo by’umutekano muke byabaye akarande mu Karere.