U Rwanda rwihaye intego yo gusarura amafi toni 106 000

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo guteza imbere ubworozi bw’amafi n’uburobyi akava kuri toni ibihumbi 50 ifite ubu, akagera kuri toni ibihumbi 106 mu 2035.

Nambajimana Phocas, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ushinzwe Ubworozi bw’Amafi n’Uburobyi, avuga ko ubworozi bw’amafi mu Rwanda, bumaze gutera imbere kandi ari ubworozi buje vuba kuko kubukora  kinyamwuga byatangiye mu 2006.

Nambajimana avuga ko mu mwaka wa 2035 u Rwanda rwihaye intego yo kongera umusaruro w’amafi ndetse n’ingano y’ayo rworora mu biyaga bitandukanye.

Yagize ati: “Mu mwaka wa 2035, duteganya ko tuzaba dufite toni 80 z’amafi yorowe, no mu burobyi tubona toni ibihumbi 26. Byose hamwe bikaba toni ibihumbi 106.”

Nambajimana avuga ko u Rwanda rwizeye ko iyo ntego ruzayigeraho rushingiye ku ngamba zafashwe zo guteza imbere ubworozi bw’amafi n’uburobyi bwayo.

Ati: “Umusaruro w’amafi n’uburobyi twari tugeze hafi kuri toni ibihumbi 50. Tukaba dufite icyizere cyane hashingiwe ku ngamba Leta ifata zo gutera amafi mu biyaga nk’ubu umwaka ushize wa 2023 twateye abana b’amafi miliyoni 7 mu biyaga byose by’u Rwanda ndetse no mu byuzi by’amafi.

RAB ivuga ko Leta ikomeje gahunda yo gusaba gufasha abarobyi kunoza imirobere hagamijwe kongera umusaruro no kureshya abashoramari bashora imari muri ibyo bikorwa biteza imbere ubworozi bw’amafi n’uburobyi bwayo.

Ku Isi yose habarirwa ubwoko bw’amafi ibihumbi 22, na ho mu Rwanda hamaze kugaragara ubwoko bwayo 46 hakaba hakomeje ubushakashatsi kuri ayo moko ngo hamenyekane n’ubundi bwoko bwaba buhari.

U Rwanda rwiyemeje gukora uburobyi bw’amafi kinyamwuga
Ibyuzi n’ibiyaga bikomeje kongerwamo amafi atanga umusaruro
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE