U Rwanda rweretse Isi umushinga wa tiriyali 2.2 Frw zishorwa mu buhinzi n’ubworozi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 6, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Mu mu nama nyafurika yiga ku guteza imbere ibiribwa muri Afurika (AFSForum) yaberaga i Kigali, Guverinoma y’u Rwanda yerekanye umushinga ugaragaza ahari amahirwe y’ishomari mu buhinzi n’ubworozi, ufite agaciro k’asaga tariyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyari 1.6 z’amadolari y’Amarika).

Ni muri gahunda yiswe Legacy Program yashyizweho n’Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu rwego rw’ubuhinzi (AGRA), hagamijwe gufasha ibihugu kugaraza imishinga iri mu buhinzi n’ubworozi bityo abashoramari bakamenya aho bayishora.

Aha ni ho ibihugu bitegura imishinga bikayimurikira abashoramari baba bitabiriye iyo nama iyo nama.

Kuri iyi nshuro u Rwanda ni rwo rwari rutahiwe aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yamuritse uwo mushinga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ildephobse Musafiri, yasobanuye ko u Rwanda rukeneye kongera imbaraga mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo rwongere ibyo rwohereza mu mahanaga ndetse no kurwanya imirire mibi.

Dr Musafiri yabwiye itangazamakuru ati: “Haba (mu nama) hari abaterankunga, abanyabanki mu rwego rwo kugira ngo n’uwaje afite amafaranga bamwereke amahirwe ahari ahitemo aho yayashora.”

Yongeyeho ati: “Twabagaragarije umushinga rero ufite agaciro ka miliyari 1.6 y’Amadolari y’Amerika, birimo kwita ku bihingwa by’avoka, urusenda n’ibirayi. Ni ibintu bifite amafaranga ku isoko mpuzamahanga ahubwo abashomari nibashoremo imari.”

Minisitiri Dr Musafiri ashimangira ko ushobora guhinga avoka ukajya ubona miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda kuri hegitari buri mwaka.

Yavuze ko intego y’u Rwanda ari ugukuba inshuro 5 umusaruro bakura kuri ibyo bihingwa mu myaka itanu iri imbere (2024-2029).

Uwo muyobozi yumvikanishije ko bisaba ingengo y’ishoramari ikomeye mu gufasha urubyiruko n’abandi bantu kugira ngo babashe gukora ubwo buhinzi neza.

Minisitiri Dr Musafiri yavuze ko kandi ayo mafaranga naboneka u Rwanda ruzashyira imbaraga mu kongera ibirayi bihingwa.

Muri Rwanda Legacy Program kandi u Rwanda rwagaragaje ko rushaka gushora mu bworozi bw’ingurube n’inkoko hagamijwe gahangana n’ikibazo cy’imirire mibi aho buri Munyarwanda agomba kurya igi rimwe ku munsi, akanabona inyama.

Muri uwo mushinga kandi habayeho kwerekana ko abahinzi bakeneye guhabwa inguzanyo kugira ngo bagurizwe babone amafaranga yo guteza imbere ubuhinzi bwabo.

Mu bikubiye muri uwo mushinga kwita ku buhinzi bw’avoka no kubungabunga umusaruro wazo mu myaka 6, u Rwanda rukeneye miliyari 192 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 143 z’amadolari y’Amerika).

Mu guhinga no gutunganya umusaruro w’urusenda, hakenewe asaga miliyari 631 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 470 z’amadolari y’Amerika). Ibirayi hakenewe miliyari 59 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 44 z’Amadolari).

Ubworozi bw’ingurube n’inkoko hakenewe asaga miliyari 358 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 267 z’amadolari y’Amerika) mu gihe imishinga minini ya Gako Beef (ubworozi bw’inka zitanga inyama) n’uwa Gabiro wo kuhira kuri hegitari zisaga ibihumbi 15, yose hamwe ikeneye miliyari 479 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 370 z’amadolari y’Amerika).

Iyi gahunda ya Legacy Program yatangiriye muri Tanzania mu mwaka ushize, aho icyo gihugu cyagaragaje umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi ukomeje gukurura abashoramari mu nzego zitandukanye.

Mu nama y’iminsi itanu ya AFS Forum yatangiye tariki ya 2, yashojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, muri iyo minsi ibihugu bine ni byo byamuritse imishinga muri gahunda ya Legacy Program.

Ibyo bihugu ni Sierra Leone, Côte d’Ivoire, Zambia n’u Rwanda.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 6, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE