U Rwanda rwerekanye icyakuraho icyuho mu gukoresha murandasi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Icyuho mu gukoresha murandasi n’irindi koranabuhanga ku batuye Isi, kiri mu bituma batabona amahirwe angana ku iterambere ryihuta kandi rigezweho.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga Ibishya Ingabire M. Paula, yashimangiye akamaro gakomeye ka murandasi mu bukungu bw’Isi yongeraho ko abayute Isi yose bakeneye kuyigeraho. 

Aho ni ho yahereye ashimangira ko kuziba icyuho cy’ikoranabuhanga bisaba kwagura ibikorwa remezo, kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga, gukora amakuru ashyirwaho yizewe kandi afite umumaro, na serivisi zihendukiye buri wese. 

Minisitiri Ingabire yakomeje ashimangira ko imiyoborere ishingiye kuri murandasi idashoboka hatabayeho ubudatanye bw’inzego zitandukanye. 

Yagize ati: “Buri wese muri za Guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abacuruzi, sosiyete sivile n’abashakashatsi bagira uruhare rw’ingenzi mu mu hazaza ha internet.”

Yabigarutseho mu nama yo ku rwego rwo hejuru ya za Guverinoma nka bimwe mu biganiro byabimburiye Inama y’iminsi ine iganirirwamo icyakorwa ngo abasaga kimwe cya 3 cy’abatuye Isi batagerwaho na murandasi bayibone kandi mu ndimi bumva neza z’iwabo.

Kuri uyu wa Mbere, abasaga 1,200 baturutse hirya no hino ku Isi bateraniye mu Mujyi wa Kigali. 

Abitabiriye bagaragaje uburyo bishimiye guteranira mu Rwanda ao nasanze hari interneti inyaruka mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Prof. Mathew Adams wo muri Canada: “Mu Mujyi wa Kigali hano sinigeze ngira ibibazo byinshi bya murandasi kuko maze iminsi nkoresha telefoni yanjye navanye muri Canada nyihuza na murandasi ya hano kandi igaragara ko yihuta.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku guteza imbere murandasi (ICANN) yateguye iyi nama ibaye ku nshuro ya 80 Sally Costeron, yavuze ko iyo nama izasuzumira hamwe imbogamizi zituma igice kinini cy’Isi kitagerwaho na murandasi. 

Muri iyi nama yitabiriwe n’abagize sosiyete sivile, abashakashatsi, abashoramari, abafata ibyemezo muri Leta n’abandi bo mu ngeri zitandukanye. 

Iyi nama iranagaruka ku mutekano mu ikoranabuhanga, murandasi idaheza kandi ihendukiye buri wese.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE