U Rwanda rwerekanye akamaro ko kugira abasirikare bafite ubumenyi muri Afurika
U Rwanda rwagaragaje ko ubumenyi buhagije bw’abasirikare ba Afurika ari bwo shingiro ryo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije umugabane.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Mbere na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi itatu ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri ya Gisirikare muri Afurika,(ACoC) iteraniye i Kigali.
Ni inama yitabiriwe n’ibihugu 24, abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika, Urwego rushinzwe Umutekano n’Amahoro mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inzobere mu bya gisirikare n’abandi, ku nsanganyamatsiko igira iti: ”Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga.”
Minisitiri Marizamunda yashimangiye ko ubumenyi buhagije bw’abasirikare ari bwo buzahangana n’ibibazo by’umutekano muri Afurika harimo ibitero byifashisha ikoranabuhanga, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi.
Yagize ati: “Ibibazo bihangayikishije Afurika ni byinshi birimo iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, kwimuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ihindagurika ry’ibihe.
Kubikemura birasaba abasirikare badafite gusa ubumenyi bwa girikare ahubwo bazi iby’ikoranabuhanga kandi bafite indangagaciro. Ni byo shingiro ry’ubumenyi bukenewe mu kinyejana cya 21.”
Minisitiri Marizamunda yashimangiye ko ibihugu bya Afurika bikwiye gukorera hamwe by’umwihariko mu mashuri ya gisirikare ndetse asaba abitabiriye kugira ibiganiro byubaka ndetse n’ibyemezo bifatwa bigashyirwa mu bikorwa.
Minisitiri Marizamunda yashimiye uruhare rwa ACoC mu gushimangira ubumwe n’intego ishingiye ku myigishirize no mu murongo w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Ingabo z’Afurika ziteguye gutabara (African Standby Force).
Binyuze muri iyi nama amashuri asangira ubunararibonye, bagashaka uburyo bwo guhuza amasomo hashimangirwa guhuriza hamwe kw’ingabo muri Afurika Yunze Ubumwe.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yagaragaje ko iyi nama itagamije guhuza abantu gusa ahubwo ari ukungurana ubumenyi mu bya gisirikare.
Yagize ati “Ni urubuga rwo guhurizaho ubuhanga n’ubwenge bwa gisirikare bwa Afurika.”
Yongeyeho ko ari ho hahurizwa ibitekerezo n’ubufatanye bushimangirwa mu rwego rwo kubaka imikoranire ihamye hagati y’ingabo za Afurika n’iz’uturere tugize umugabane, mu rwego rwo kubaka Afurika ifite umutekano.
Brig. Gen. Nyamvumba yongeyeho ko mu minsi itatu, abitabiriye bazaganira ku bibazo by’ingenzi byibasiye amashuri ya gisirikare ku mugabane, harimo integanyanyigisho no guhuza amasomo, gukoresha ikoranabuhaga mu myigire no kwiga mu buryo bugezweho.
Yashimangiye ko ibyo biganiro bizafasha gutegura igisekuru cy’abayobozi n’abakozi b’ingabo bashya, bashobora kuyobora ingabo zihurijwe hamwe no guhangana n’ibibazo by’umutekano muri Afurika by’ubu n’ahazaza, byose bigamije kubaka umutekano n’amahoro muri Afurika.



