U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, yazamutseho imyanya irindwi iva ku mwanya wa 140 igera ku mwanya wa 133 ku rutonde rw’Ugushyingo rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 ugushyingo 2023.

Amavubi aheruka gutsinda Afurika y’Epfo ibitego bibiri ku busa ananganya ubusa ku busa na Zimbabwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Gutsinda Afurika y’Epfo no kunganya na Zimbabwe byatumye ikipe y’Igihugu izamukaho imyanya irindwi rwiyongeraho amanota 20.01 ku rutonde rwa FIFA.

Kuri uru rutonde rw’Ugushyingo, Argentine yagumye ku mwanya wa mbere ku Isi nyuma yo gutsinda Brazil, mu gihe nta gihugu cyasohotse mu myanya 10 ya mbere nk’uko byari bimeze mu kwezi gushize.

U Bufaransa bwagumye ku mwanya wa kabiri, Abongereza bageze ku mwanya wa gatatu basimbuye Brésil yageze ku mwanya wa gatanu mu gihe u Bubiligi buri ku mwanya wa kane.

Ku mwanya wa gatandatu hari u Buholandi, Portugal ku mwanya wa karindwi, Espgane ku mwanya wa munani, u Butayilani ku mwanya wa cyenda mu gihe Croatia iri ku mwanya wa 10.

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (13), Sénégal (20), Tunisia (28), Algeria (30), Misiri (33), Nigeria (42), Cameroun (46), Côte d’Ivoire (50), Mali (51), na Burkina Faso ya 57.

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 67, Uganda (92), Kenya (110), Tanzania (121), u Burundi (139).

Urutonde rutaha ruzasohoka tariki 21 Ukuboza 2023.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47